BAL2021: Petro de Louanda yisasiye As Police
Ikipe ya Petro de Louanda yo muri Angola yatangiye irushanwa rya BAL itsinda As Police yo muri Mali amanota 84 kuri 66.

Ni imikino y’umunsi wa gatatu ya Basketball Africa League ikomeje kubera mu Rwanda. Itsinda rya kabiri ni ryo ryari ritahiwe. Ikipe ya Petro de Louanda yinjiye neza mu irushanwa nyuma yo kwisarira As Police FC yo muri Mali.

Ni umukino wakinwe mu buryo bubiri aho buri kipe yagiye yiharira uduce tubiri. Ikipe ya Petro de Louanda yatangiye umukino ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 20 hagati yayo na As Police kuko agace ka ka mbere karangiye Petro de Louanda itsinze amanota 29 ku manota 9 ya As Police.

Ikipe ya As Police yigaranzuye Petro de Louanda mu gace ka kabiri iyitsinda amanota 28 kuri 20. Agace ka gatatu ikipe ya Petro de Louanda yongeye kwerekwana ubunararibonye muri Basketball maze itsinda amanota 21 ku 8 ya As Police. Agace ka kane karangiye As Police itsinze amanota 21 kuri 14 ya Petro de Louanda, amakosa yo mu gace ka mbere n’aka gatatu atuma itsindwa amanota 84 ya Petro de Louanda kuri 66 ya As Police.

Uko umukino wagenze
Petro de Louanda 84-66 As Police
Agace ka mbere: 29-9
Agace ka kabiri: 20-28
Agace ka gatatu: 21-8
Agace ka kane: 14-21



21:00: As Sale vs FAP
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Itsinda rya Mbere
02:00: GNBC vs Patriots BBC
Itsinda rya Gatatu
05:30: Feroviario de Maputo vs Douanes
09:00: Zamalek vs GS Petroliers
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|