Kuri uyu wa Kane ku bibuga byo mu Rwanda, habereye imikino y’umunsi wa gatanu mu itsinda rya gatatu (C) n’irya kane (D).
I Bugesera, AS Kigali yongeye kuhatsindira Police Fc ibitego bibiri ku busa, aho igitego cya mbere cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Kwizera Pierrot, umunyezamu wa Police Fc ntiyabasha kuwugarura
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala mu gice cya kabiri, ahita yuzuza ibitego bitandatu ndetse akomeza no kuyobora urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi.

I Musanze, Etincelles ntiyahiriwe n’urugendo
Undi mukino wo muri iri tsinda wabereye i Musanze, aho Musanze Fc yahatsindiye Etincelles FC ibitego 3-1.
Ni ibitego byatsinzwe ku munota wa 15 na Mutebi Rashid kuri Penaliti, TWIZERIMANA Onesme ku munota wa 36 na Fabio Nkundimana ku munota wa 93, mu gihe Etincelles yari yatsinze igitego ku munota wa 11 na Isaie Songa.
Mu itsinda D, Mukura yatsindiwe mu rugo.
Ikipe ya Mukura yarwanaga no kureba uko yava ku mwanya wa nyuma, ntibyaje kuyikundira nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Espoir igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 82 w’umukino.
Rubavu, Marines yakomeje gushimangira ko ihagaze neza
Ikipe ya Marines kuri Stade Umuganda yari yakiriye Sunrise, Marines iyihatsindira ibitego 2-1, byatsinzwe na Ishimwe Christian ku munota wa kane, Mugenzi Bienvenue ku munota wa 41, naho Sunrise itsindirwa na Yafesi Mubiru kuri penaliti ku munota wa 47.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|