
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 kuri Sitade nkuru y’u Bwongereza, Wembley, unyura kuri shene za Star times. Ikipe ya Leicester City yari imaze kugera ku mikino ya nyuma inshuro enye muri iyo myaka 137 imaze ishinzwe.
Umukino wo ku wa Gatandatu Chelsea yahabwaga amahirwe menshi mu mateka ndetse no mu magambo ariko, ikibuga kigira ukuri kwacyo. Ni umukino amakipe yakinnye asatirana mu gice cya mbere ariko ubwugarizi bw’amakipe yombi bwihagararaho, abanyezamu ku mpande zombi bakoze akazi bahemberwa.
Igice cya kabiri Leicester City yabonyemo uburyo bwiza bwa Youri Tielmas ku munota bwa 63, wateye ishoti riremereye nyuma yo kureba neza uko umunyezamu wa Chelsea, Kepa Alizabaraga, yari ahagaze igitego gihita cyinjira ari na cyo cyatumye Leicester City ikora andi mateka nyuma y’imyaka hafi itanu yegukanye Shampiyona y’u Bwongereza.

Nyuma y’umukino umutoza wa Leicester City, Brendan Rogers, yavuze ko icyo gikombe ari icya buri umwe wese ukunda ikipe.
Yagize ati "Iki gikombe ni icy’abakinnyi, abafana ndetse n’abaherwe b’ikipe. Turishimye cyane kandi tirabashimiye".
Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, yavuze ko babuze imbaraga zari kubasunika neza ku mukino wa UEFA Champions League.
Yagize ati "Dutakaje umukino wari kudufasha kwitegura neza gukina UEFA Champions League twemye ariko mu mupira bibaho. Turacyafite urugamba rwo gushimangira kuguma mu makipe ane ya Mbere ndetse no gutwara UEFA Champions League".
Leicester City iri ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 66, mu gihe Chelsea ifite amanota 64 kandi harabura imikino ibiri kugira ngo Shampiyona isozwe.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|