Mu rwego rwo kwegeranya ubushobozi ngo ikipe ibashe kwitwara neza mu mikino ya shampiyona, abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kuzajya bagura amatike yo kwinjira muri Stade bagakwiye kuba bagura n’ubundi, mu gihe kugeza ubu abafana bataratangira kwemererwa kwinjira muri Stade.

Ni gahunda batangiranye n’umukino wa mbere w’amatsinda wabahuje n’ikipe ya Gasogi United, aho abafana baguze amatike 2734, ahwanye na 2,393,500 Frws, ukaba ari nawo mukino winjije amafaranga menshi.
Muri rusange, iyi mikino y’amatsinda yasize Rayon Sports muri rusange igurishije amatike 7,812 mu mikino 6, Iyi mikino ikaba yarinjirije iyi kipe angina na 6,512,000 Frws. Iyi kipe igomba kongera gukina indi mikino irindwi yo guhatanira igikombe irateganya gusubukura iyi gahunda ku mukino uzayihuza na AS Kigali.
Uko indi mikino irindwi ya Rayon Sports izakurikirana:
1.AS Kigali (Muhanga)
2.Bugesera/Gorilla (Bugesera)
3.Police (Bugesera)
4.Marines (Bugesera)
5.APR Fc (Bugesera)
6.Rutsiro (Rubavu)
7.Espoir (Bugesera)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Muratubesha cyanee mukana ?tubabaza twe abana bayo bomucyaro ejo mukayarwaniramo bikatuyobera bayozi ingamba nizihe??
Rayon aho iri harasusuruka. N’ubu mu matsinda iryaryoheje ni iryo rayon yari irimo. Kuba yari yarahuye n’ingorane mbere yo kugaruka, bake batayikunda bari bazi ko itazarusyaho, ariko none dore izamutse iyoboye itsinda.
Courage rayonsport