
Umusaruro wa Mukura VS ukomeje gutera impungenge abakunzi bayo ku buryo bamwe batekereza ko ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri
Nk’uko urubuga rwa Twitter rw’iyo kipe rwabyanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ngo bitewe n’imyitwarire ikemangwa mu bihe bibi ikipe irimo, Ubuyobozi bwahisemo guhagarika abakinnyi bakurikira: Gaël Duhayindavyi, Iragire Said, Mutijima Janvier, Olih Jacques na Lucky Emmanuel.
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwanditse ko abo bakinnyi bagomba guhita bava mu mwiherero w’ikipe.
Ikipe ya Mukura iri mu itsinda rya kane hamwe na Espoir FC, Sunrise FC na Marines. Muri iryo tsinda Mukura VS imaze gukina imikino itanu, yanganyijemo ibiri itsindwa itatu.
Iyo kipe ibarizwa mu Karere ka Huye ifite amanota abiri kuri 15, aho abakunzi bayo bafite impungenge ko ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Itagire Said urigutera umuserebeko mu bakinnyi ba Mukura VS bavanwe mu mwiherero
MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
YOO! ÉQUIPE YACU Y’AMATEKA,
MUKURA VICTORY SPORT, UNTEYE AGAHINDA NTACYO NDI BUKORE NGO UGARUKE KU MURONGO HAMWE N’ABANDI, KENSHYI WARARWANYIJWE KUGIRA NGO USIBANGANE MU MA ÉQUIPE URANGA URAHANYANYAZA NONE IGIHE KIRAGEZE NGO WICAZWE HASI, UKUBITWE UTARI BUSUBIZWE, GENDA UCE BUGUFI, NONO NI WOWE EJO NI BO, BYE BYE JONNE NOIR YACU.
Reka kwiheba nshuti. Urabona muri ariya makipe 8 ya nyuma azahura hagati yayo koko tuzongera tukaba abanyuma?