Arsène Wenger yageze mu Rwanda
Umufaransa wamamaye nk’umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger, ari mu Rwanda aho azitabira Inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 muri Serena Hotel.

Arsene Wenger ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, aba bombi bakazitabira Inama y’Inteko rusange ya CAF izayoborwa na Perezida wa CAF Dr Patrice Motseppe.
Imwe mu ngingo zizagarukwaho ni umushinga wa Miliyari y’Amadolari yo kubaka Sitade mu bihugu binyamuryango bya CAF aho mu rutonde rw’ibihugu 56, ibihugu 22 muri byo nta Sitade mpuzamahanga bifite bizemerera kwakira amarushanwa nyafurika cyangwa indi mikino mpuzamahanga.

Arsene Wenger Ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA ari mu Rwanda nk’uzatanga inama ku cyakorwa muri Afurika kugira ngo ruhago yaho itere imbere mu buryo bwose.
Arsene Charles Ernest Wenger OBE yamamaye muri Arsenal aho yatangiye kuyitoza mu mwaka wa 1996 kugera mu mwaka wa 2018. Bimwe mu bihe abakunzi ba Arsenal bamwibukiraho ni ukubaka Sitade Emirates ndetse no gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2002 adatsinzwe.

MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turakwishimiye musaza kugera mu Rwanda