Ibihugu 13 byemeje ko bizitabira irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga rigiye kubera mu Rwanda
Amakipe 25 arimo ay’abagabo n’ay’abagore yo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi, yamaze kwiyandikisha kugira ngo azitabire irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball yo ku mucanga ryiswe ‘IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament’, bikaba biteganyijwe ko rizabera i Rubavu kuva ku ya 14-18 Nyakanga 2021.

Iryo rushanwa rigiye kubera muri Afurika uyu mwaka, ubundi ryagombye kuba ryarabaye mu kwezi k’Ukuboza 2020, ryimurirwa muri Gashyantare 2021 none rishyizwe muri Nyakanga uyu mwaka, izo mpinduka zikaba zaratewe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Mu makipe yamaze kwiyandikisha harimo ayo mu Rwanda, Australia, Repubulika ya Czech, Misiri, u Butaliyani, Slovenia, Denmark, Greece, Norvège, u Buholande, u Busuwisi, Ukraine na Scotland.
U Rwanda ruzaba rwakiriye iryo rushanwa rya IFVB Beach Volleyball World Tour tournament ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuryakira muri 2019, icyo gihe u Buyapani ni bwo bwegukanye irya IFVB Beach Volleyball World Tour 1-star tournament mu bagabo, na ho u Buholande buryegukana mu bagore.
Ohereza igitekerezo
|