
Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2021. Mu itsinda rya Gatatu ikipe ya As Kigali yakiriye Musanze FC itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe, I Rubavu Police FC yazamutse ku mwanya wa Kabiri nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego kimwe ku kindi.
Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu Kibuga
Rugero Chris (GK) ,Rugirayabo Hassan , Ishimwe Christian , Kwizera Pierrot , Benedata Janvier, Emery Bayisenge , Nkinzingabo Fiston , Karera Hassan , Hakizimana Muhadjiri Aboubakar Lawal ,Shaban Hussein Tshabalala
Abakinnyi 11 ba Musanze babanjel mu Kibuga
Ndoli Jean Claude ( GK) , Ndagijimana Ewing , Nyandwi Sadam , Muhoza Tresor, Mwiseneza Daniel , Niyitegeka Idrissa,Murangwamirwa Serge ,Moussa Ally Sova ,Irokan Samson , Twizerimana Onesme na Mutebi Rashid
Ni Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, Musanze FC yaje guca mu rihumye ba myugariro ba As Kigali maze Irokan Samson afungura amazamu ku munota wa 23.
As Kigali yakomeje kotsa igitutu Musanze FC maze ibona Penaliti ku munota wa 36. Aboubakar Lawar yayinjije neza cyane igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.
Igice cya Kabiri habaye impinduka Biramahire Abeddy yasimbuye Nkinzingabo Fiston, izo mpinduka ntacyo zatanze ku ruhande rwa As Kigali . Musanze yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 70 ku shoti rikomeye Idrissa Niyitegeka yatereye inyuma y’urubuga rw’izamu maze Umupira ukora kuri myugariro wa As Kigali igitego kirinjira. Impinduka zabaye ku makipe yombi ariko ntacyo zigeze zitanga umukino urangira Musanze FC yegukanye amanota atatu.
Uko imikino y’umunsi wa Gatandatu yagenze
Itsinda rya Gatatu
As Kigali 1-2 Musanze FC
Etincelles FC 1-1 Police FC
uko itsinda rihagaze
1. As Kigali: Imikino itandatu, amanota 12
2. Police FC: Imikino itandatu, amanota 10
4. Musanze FC: Imikino itandatu, amanota 9
4. Etincelles FC: Imikino itandatu, amanota 3
Itsinda rya Kane
– Espoir FC 1-1Sunrise FC
– Mukura VS 1-2 Marines
Uko itsinda rihagaze
1. Marines: Imikino itandatu, amanota 15
2. Espoir FC: Imikino itandatu, amanota 10
3. Sunrise: Imikino itandatu, amanota 8
4. Mukura VS: Imikino itandatu , amanota 2
Gahunda y’imikino izaba kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021
Itsinda rya Mbere
– 12:30: Gorilla FC vs APR FC (Sitade Bugesera
03:00: As Muhanga vs Bugesera (Sitade Muhanga )
Itsinda rya Kabiri
03:30: Gasogi United vs Rayon Sports (Sitade Bugesera)
03:00: Kiyovu Sports vs Rutsiro FC (Sitade Mumena )
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|