Ku kibuga cya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Rutsiro Fc, mu gihe ku kibuga cya Bugesera Gasogi yari yahakiriye Rayon Sports, imikino ibiri yari yitezweho byinshi.

I Bugesera, wari umukino w’ishiraniro wabonetsemo amakarita abiri atukura
Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 80 kuri Penaliti yari ikorewe Luvumbu Héritier, iterwa na Sugira Ernest wabanje kuyitera umunyezamu ayikuramo, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko umunyezamu yarenze umurongo bataratera umupira.
Sugira Ernest yaje kuyisubiramo ayiteye irinjira, aza guhita ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri ndetse n’umutuku, nyuma yo kugaragara hari amagambo abwira abafana akoresheje ibimenyetso.
Ku munota wa 87 Gasogi yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Kwizera Olivier, iza gutsindwa na Hassan Kikoyo.
Umukino wenda kurangira Manace Mutatu wa Rayon Sports yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gutinza iminota.

Ku Mumena, Rutsiro isize Kiyovu yinjiye mu makipe agiye kurwana no kutamanuka.
Ku Mumena, ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiwe na Rutsiro ibitego 2-1, aho icya mbere cya Rutsiro cyatsinzwe na Hadji Iraguha, cyishyurwa na Kharim Nkoto kuri Penaliti, Nova Bayama atsinda icya kabiri ku munota wa 89, byatumye Kiyovu ihita isoza iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda B.

Mu yindi mikino yabaye yo mu itsinda rya mbere, ikipe ya APR Fc i Bugesera yahatsindiye Gorilla Fc ibitego 3-0, byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 4, Manishimwe Djabel ku munota wa 87 na Mugunga Yves ku munota wa 90.
I Muhanga, ikipe ya Bugesera yahatsindiye Muhanga FC ibitego 2-0, bituma Bugesera igarura icyizere cyo kuzamuka mu makipe umunani ya mbere, mu gihe yabasha gutsinda Muhanga mu mukino w’ikirarane.
Uko amakipe asoje imikino y’amatsinda akurikirana

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
rutsiro fc irahatwikira rimwe muyitege
Iyohikomereza kiyovu mumwanya wa Rayonsport? wendayari kuzisubiraho?
Iyohikomereza kiyovu mumwanya wa Rayonsport? wendayari kuzisubiraho?
Kiyovu niyihangane ukuntu twabonaga iiko
Ntibyumvikana ukuntu umuntu yihesha amakarito kubushake? Cg sugara umuntumukuru atukana nabafana?
Muraho Rayon sport yatunze akinyibenshi ariko abubu barikutubeshya gusa bashatse bakwitekerezaho? akazi hanze hano ntibahazi?