Cricket: Imikino nyafurika y’amajonjora y’icyiciro cya 2 mu bagabo iratangira kuri uyu wa Kabiri
Guhera ku italiki ya 2 kujyeza ku ya 8 Ugushyingo 2021, Mu Rwanda hagiye kongera guhurira ibihugu bitandukanye mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Cricket kizabera muri Australia umwaka utaha.

Nyuma y’aho itsinda rya mbere (Group A) ryari ririmo n’ikipe y’u Rwanda ryarangije muri uku kwezi dusoje ndetse ikipe y’igihugu ya Uganda ikaba ariyo yazamutse ari iya mbere, ubu hatahiwe itsinda rya kabiri (Group B), rigomba gutangira gukina kuri uyu wa Kabili ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.
Ibihugu bitanu akaba aribyo bigiye gucakiranira i kigali mu itsinda rya kabiri cyangwa Group B.

Dore ibihugu 5 bigomba gutangira bihura:
– Cameroon
– Sierra Leone
– Tanzania
– Botswana
– Mozambique

Igihugu kizegukana umwanya wa mbere muri Group B kiziyongera kuri Uganda yatsinze muri Groupe A, maze kuva ku italiki ya 15 baziyunge kuri Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora hanyuma zishakemo igomba kuzerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.
Ohereza igitekerezo
|