Ni umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino watangiye amakipe yombi akina yegeranye hagati mu kibuga. Mu minota 45 ya mbere y’igice cya mbere, nta gikomeye cyabaye ku mpande zombi.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Etincelles FC yari ifite icyo irwanira yaje yahinduye uburyo bw’imikinire, itangira isatira cyane Rayon Sports FC.
Ku munota wa 53, Bendeka Gedeon yatsinze igitego cya mbere ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports, barimo Eric Ngendahimana na Mugisha François.
Nyuma y’iminota ibiri Gedeon Bendeka wagoye cyane abakinnyi ba Rayon Sport bugarira, yongeye guhabwa umupira neza na Hussein Ciza wa Etincelles maze ku munota wa 55’ yisanga hagati ya ba myugariro, atsinda igitego cya kabiri cya Etincelles ndetse n’icya kabiri cye mu mukino.
Ikipe ya Etincelles FC yari mu mukino neza yongeye kwataka cyane Rayon Sports, maze ku munota wa 58 ku mupira watewe neza na Kapiteni Nsabimana Hussein wasanze Jordan Nzau ahagaze neza, atsinda igitego cy’umutwe mu izamu rya Kadhime Ndiaye wa Rayon Sports, ikomeza kuyobora n’ibitego 3-0.
Nyuma yo kubona ko ikipe ya Rayon Sports iri hasi, umutoza Julien Mette yahise akora impinduka akuramo Arsene wakoze amakosa menshi mu kibuga na Bugingo Hakim, yinjizamo Pascal Iradukunda na Ganijuru Elie, bafasha Rayon Sports gusatira kugeza ku munota wa 84, ubwo Iraguha Hadji yazamukanaga umupira maze awutereka ku kaguru ka Charles Bbaale, atsinda igitego rukumbi cya Rayon Sports cyabonetse muri uyu mukino.
Umukino warangiye ari ibitego 3-1 bituma Etincelles FC iva mu Rugamba rw’amakipe arwana no kutamanuka. kuko iri ku mwanya wa 10 n’amanota 29, na ho Rayon Sports iri Ku mwanya wa 2 n’amanota 48.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|