Police FC itsinze Amagaju FC, Gorilla itsinda Etoile de L’Est biyongerera amahirwe yo kutamanuka
Police FC itsinze Amagaju FC 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium, na ho Gorilla FC itsinda Etoile de L’Est 1-0 biyongerera amahirwe yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri, imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Mata 2024.

Kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Police FC yari yakiriye Amagaju FC mu mukino utari ushamaje cyane, kuko aya makipe yombi adafite icyo ari kurwanira muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona, by’umwihariko nk’andi makipe arwana no kutamanuka.
Police FC yari imaze iminsi itsinzwe na Gorilla, yinjiye mu mukino ifite imbaraga nyinshi, itangira itambaza umupira hagati mu kibuga ubona ko barushaga Amagaju FC, gusa kugera imbere y’izamu bigoye ku makipe yombi, byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri Police FC yarushije Amagaju FC kuko ku munota wa 65’, Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego cya mbere ku mupira watewe neza na Didier Mugisha.

Nyuma yo gutsinda igitego cya mbere, Mugisha Didier wari mwiza mu mukino yacenze abakinnyi b’Amagaju maze Dusabe Jean Claude akora umupira mu rubuga rw’umuzamu, Muhadjiri Hakizimana ku munota wa 74’ atsinda neza Penaliti, umukino urangira Police FC itsinze 2-0.
Mu mukino w’undi wabereye mu Karere ka Ngoma, wari ufite icyo uvuze cyane kuko amakipe yombi arwana no kutamanuka, Etoile de l’Est yari yakiriye Gorilla FC.
Gorilla FC yatangiye isatira cyane kuko ku munota wa 5, umukinnyi ukina hagati Iradukunda Simeon yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Uyu mukino wakiniwe hagati mu kibuga cyane, warangiye Gorilla FC itsinze Etoile de L’Est 1-0 bituma amakipe ahindagurika ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Nyuma yo Gutsinda, ikipe ya Gorilla yisanze ku mwanya wa 11 n’amanota 29, na ho Etoile de L’Est itakariza icyizere abafana bayo, kuko iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 22.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|