Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza iri mu gikombe cy’isi bayibye barayicucura
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’umupira w’amaguru The Three Lions, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko ibikoresho byinshi byayo byibwe mbere y’umukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi uzayihuza na Croatia, ku wa 17 Kamena 2026.
Amakuru avuga ko muri ibyo bikoresho byibiwe muri Kansas City, harimo inkweto z’abakinnyi, imyambaro y’imyitozo, ibikoresho by’abatoza, imipira yo gukina ndetse n’imyenda ikoreshwa ku munsi w’umukino. Ibi bikoresho byose bikaba ari ingenzi mu myiteguro y’ikipe.
Ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko buri gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ibikoresho byibwe biboneke cyangwa hashakwe ibibisimbura mu buryo bwihuse kugira ngo imyitozo idahagarara.
Polisi ya Kansas City yagize iti: “Abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa bafashwe kugira ngo hakomeze iperereza.”
Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza iri mu Itsinda L, na n’amakipe y’ibihugu bya Croatia, Ghana na Panama.
Biteganyijwe ko bazakina umukino wabo wa mbere na Crotia ku wa 17 Kamena.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|