RDC: Abarwanyi ba Wazalendo basubiranyemo, abaturage barahunga

Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunze ibice batuyemo, kubera gukozanyaho kw’abarwanyi ba Wazalendo, imirwano yabereye i Kanyarucinya.

Abaturage bahunga imirwano ya Wazalendo
Abaturage bahunga imirwano ya Wazalendo

Abaturage batuye i Kanyarucinya bavuganye na Kigali Today, bavuga ko imirwano yatewe n’ubwumvikane bukeya bumaze iminsi hagati y’abarwanyi ba APCLS n’ba UFDPC bose bahuriye mu mutwe wa Wazalendo.

Imwe mu mpamvu zateye ubwumvikane buke ni umurwanyi wa UFDPC waburiwe irengero mu ijoro tariki 21 Ukwakira 2023, bangenzi be bakavuga ko yatwawe n’abarwanyi ba APCLS.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Nyiragongo, Mambo Kawaya atangaza ko abarwanyi ba ACPLS na UFDPC bamaze iminsi bafitanye amakimbirane.

Agira ati "Hamaze iminsi umwuka mubi hagati muri Wazalendo, nabimenyesheje ubuyobozi bw’ingabo ariko ntacyo babikozeho kugera imirwano itangiye."

Imyitwarire ya Wazalendo ikomeje gutungura abanyecongo batandukanye, bitewe n’uko bari bayizeyeho ubutwari no kurwanya M23, icyakora kubera gutsindwa ku rugamba bahanganyemo na M23, kubura ibyo kurya no gukora bataruhuka, bamwe batangiye kwitwara nabi harimo kwambura abaturage, gusubiranamo n’ubusinzi.

Bamwe mu barwanyi ba M23 bavuga ko bakora badahembwa, kandi bari mu bikorwa byo kurwanira igihugu mu gihe abasirikare bakorana nabo bahembwa.

Abarwanyi ba Wazalendo bashinja bamwe mu bayobozi babo, kuba babagurisha bitewe n’uko hari amafaranga bahabwa, nyamara abarwanyi bicwa n’inzara ku rugamba, kubura imiti n’ibikoresho.

Intambara ihuje M23 n’ingabo za Congo FARDC hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo igeze i Mweso, nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Kitchanga uri ku bilometero 119 uvuye mu mujyi wa Goma.

Bamwe mu baturage bavuye i Kitchanga berekeza Mweso, bavuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kuzenguruka Mweso nyuma yo gufata Kinyandonyi, Kibizo na Bambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka