DRC : Kiliziya Gatolika yagaragaje impungenge ku matora y’umukuru w’igihugu

Ubuyobozi bwa Kiliziya katolika muri DRC bwagaragaje impungenge bufite ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2023 bitewe n’uburyo imyiteguro ihagaze.

Fridolin Cardinal Ambongo Besungu umuyobozi wa Kiliziya Katolika i Kinshasa
Fridolin Cardinal Ambongo Besungu umuyobozi wa Kiliziya Katolika i Kinshasa

Fridolin Cardinal Ambongo Besungu umuyobozi wa Kiliziya Katolika i Kinshasa yabibwiye urubyiruko kuwa 26 Ugushyingo 2023 arusaba kwitwara neza mu gihe hari ibikorwa byo kwitegura amatora.

Agira ati "ku rwego rwa CENI, nta gihamya dufite igaragaza ko tariki ya 20 Ukuboza hazaba amatora. Rwose aramutse abaye, ntidufite icyizere ko azaba mu buryo bwiza aciye mu mucyo. Ibi bivuze ko hashobora kuba imvururu mu gihugu cyacu. "

Nyuma y’icyumweru ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye, abaturage bavuga ko batizeye ko hazaba amatora kandi mu burasirazuba bwa Congo intambara ikomeje gufata intera ndetse hakaba haratangajwe ko uduce tuyoborwa n’inyeshyamba nta matora azahaba.

Ibi birajyana n’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza ibikoresho by’itora mu bice byose by’igihugu byabaye ingorabahizi kuko Ishami ry’umuryango w’abibumbye Monusco ryari risanzwe rifasha iki gihugu gutwara ibikoresho riri mu bikorwa byo kuva muri iki gihugu.

Cyakora abiyamamaza ntibabyitayeho, kuko bakomeje ibikorwa byo kuzenguruka igihugu. Felix Tshisekedi usanzwe ayobora iki gihugu hamwe na Moise Katumbi nibo barimo kwigaragaza ko bashyigikiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Cyakora hari abandi bakandida bavuga ko bazajyana Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu nkiko bayishinja kutubahiriza gutanga ibyo abiyamamariza kuba umukuru w’igihugu bagenerwa n’igihugu birimo guhabwa abamucungira umutekano 25 mu gihe cyo kwiyamamaza.

Abiyamamariza kuba umukuru w’igihugu barabikora bijyanye n’ubushobozi kuko Félix Tshisekedi na Moïse Katumbi bamaze kugera mu Ntara eshanu mu gihe Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege ibikorwa byabo bigenda gahoro.

Abandi batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza barimo; Delly Sesanga, Constant Mutamba, Anzuluni Bembe, Abraham Ngalasi, Marie Josée Ikofu na Adolphe Muzito, mu gihe hari abandi bataratangira ibikorwa byo kwiyamamaza nka; Tony Bolamba, Jean-Claude Baende, Radjabho Tebabho Soborabo, Theodore Ngoy, Justin Mudekereza, Nkema Liloo Bokonzi, Patrice Mwamba, André Masalu, Joëlle Bile na Enoch Ngila.

Hari abandi bakandida babaye bahariye abandi mu kugera ku tsinzi barimo ; Matata Ponyo, Seth Kikuni na Franck Diongo bagiye mu ruhande rwo gushyigikira Moise Katumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka