Rubavu : Huzuye icyambu kizateza imbere ingendo zo mu mazi
U Rwanda ruritegura kwakira icyambu cya Rubavu kirimo kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, icyambu kizateza imbere ubuhahirane bw’uturere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ikirwa cy’Ijwi n’umujyi wa Goma.

Ni icyambu kigiye kuzura gitwaye miliyoni 7 z’Amadolari ya Amerika. Cyagombye kuba cyaruzuye mu mpera za 2021, ariko imirimo yaje gutinda bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, atangaza ko kigiye kuzura kandi biteguye kucyakira kikazateza imbere ingendo zo mu mazi mu Karere ka Rubavu n’uturere duhahirana na ko.

Herzi Ahmed, umukozi w’ikigo cya SCET-TUNISIE kirimo kurangiza imirimo yo kubaka iki kigo avuga ko mu hantu 12 yubatse ibyambu, kuri iki cyambu cyo mu Rwanda ari ho hubatse ikiraro cyiza gikomeye kandi gitwaye ubuso buto, gifite ibikenerwa byose kuko kizaba kibungabunga ibidukikije.
Agira ati « iki cyambu gifite uburyo byo gutunganya amazi yakoreshejwe akongera agakoreshwa aho kujyanwa mu kiyaga, ni icyambu kizaba gifite ibyangombwa byose ku bagikoresha ndetse harindwa n’ibinyabuzima biri mu mazi. »
Icyambu cya Rubavu kizajya cyakira ibicuruzwa bibikwa mu bubiko bungana na metero kibe ibihumbi 8, kandi bukazajya bucungwa ku buryo bw’ikoranabuhanga mu kurinda umutekano w’ibihabikwa.
Ni icyambu kizaba gifite aho imodoka zihagarara, aho amato azana ibicuruzwa ahagarara ndetse n’inzira z’abagenzi bajya cyangwa bava mu mazi n’ahakorerwa n’abakozi b’icyambu.

Uretse icyambu kirimo kubakwa mu Karere ka Rubavu hari n’ikindi kirimo kubakwa mu Karere ka Rusizi bikazafasha ubuhahirane bw’uturere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba dukora ku mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Kuba nta cyambu cyari ku kiyaga cya Kivu byari imbogamizi ku ngendo zikorerwa mu kiyaga cya Kivu ndetse n’uturere ntitwashoboraga guhahirana dukoresheje amazi kuko nta bikorwa remezo nk’ubwato ndetse n’ibyambu, bikaba byagoraga abatwara ubwato kuko batabonaga aho kurara.
Bamwe mu baturage bagirwaho ingaruka n’ingendo zo mu mazi kubera kutagira icyambu n’inzego zigenzura amato mbere yo guhaguruka ni abatuye Akarere ka Rutsiro bakoresha amazi bajya mu Karere ka Rubavu, bakunze kugira impanuka zo mu mazi bajyanye imyaka ku isoko.

Kutagira icyambu bikaba byari imbogamizi ku bukerarugendo bwo mu mazi kuko hatari uburyo bwo kugenzura amazi mbere yo guhaguruka ndetse n’amato ahari akaba atajyanye n’igihe mu gukora ingendo zo mu mazi zihuza uturere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Icyambu cya Rubavu giherereye mu Murenge wa Nyamyumba cyatangiye kubakwa tariki 10 Gashyantare 2020 hateganywa ko icyiciro cya mbere kizuzura mu gihe cy’amezi 18 gitwaye Amadolari ya Amerika Miliyoni 6,5.
Uretse icyambu cya Rubavu, harimo kubakwa n’icyambu cya Rusizi.




Ohereza igitekerezo
|
ICYO CYAMBU KIJE GIKENEWE KUBW’INZIRA Y’AMAJYAMBERE TURMO KUVA TWA KWIBOHORA, GUSA IYO BAVUZE IBYIZA MURI RUBAVU USANGA UKO BATEGUYE IBYIZA HARI N’ABANDI BATEGURA KUBIPFOBYA, UBU LETA YACU IRI GUSHAKA UKO TWAZAMUKA TUKABAHO NEZA TUKAJIJUKA TUKAMENYA KO TWAMAZE KUBOHOKA, ARIKO HARI N’ABANDI BAKORA UKO BASHOBOYE NGO BATUBOHE, NYARUKIRA MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA MU RUGERERO UREBE AMAZU MUZA YUBAKIWE ABADAFITE AHO KUBA, MUBYO BABAHAYE HARIMO NA TELEVISION NDETSE NA TELEFONE ZA TACH, BABASHIRIRAHO NAHO BAJYA BABONERA IBYO BITA WIFI, HAMWE BAHITA KWIBOHORA1 KURI POSTE DE SANTE BAHITA KWIBOHORA2 ARIKO UBANZA BARAHAHAYE ABO NGO N’ABAGANGA BAHAKORA, IYO WE ATARI KUYIKORESHYA ARAYIFUNGA YAJYA MURI POSE AKAYIFUNGA, YATAHA AKAYIFUNGA, NGO N’UKWIBOHORA DA! HARUGURU HAHURIRA ABANTU BENSHYI NGO N’UKWIBOHORA (1) BYO WAGIRA NGO BAYIHAYE UWITWA DAMASCENE IYO AFASHE I SAFARI ASIGA AYIFUNZE, NGUKO U KWIBOHORA BAMWE BARIHO, RUBAVU YAZAGEZ’AHO IKAREKA KUBOHA ABANYARWANDA KO ABATUBOHOYE BITANZE BITANZE BIHAGIJE