Ntibikwiye ko tumara imyaka 31 hari abagisaba gushyingura ababo - Minisitiri Bizimana

Mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 260 yimuriwe mu rwibutso rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu rwibutso rwa Rusiga hari hasanzwe hashyinguwemo imibiri 6437, ku wa Gatandatu hongewemo imibiri 260
Mu rwibutso rwa Rusiga hari hasanzwe hashyinguwemo imibiri 6437, ku wa Gatandatu hongewemo imibiri 260

Minisitiri Bizimana yavuze ko bidakwiye ko hashira imyaka 31 hari abantu bagisaba uburenganzira bwo gushyingura imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside, kubera abadatanga amakuru.

Yunzemo ko hagikenewe imbaraga mu gushimangira ubumwe n’ubworoherane mu baturage, haba ku miryango ifite ababo bemeye gutanga imbabazi, abemeye ko imibiri y’ababo yimurirwa mu nzibutso zatunganyijwe, ndetse n’abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi bakagira umutima wo kuherekana, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri Bizimana yagize ati “Turi hano nk’Abanyarwanda bahuye n’amateka akomeye, tugomba gushyingura abacu ariko kandi haracyakenewe amakuru, tukabona n’indi miryango yishwe na bo bagashyingurwa mu cyubahiro.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yihanganishije imiryango ifite ababo bishwe muri Jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Rusiga, aboneraho no kongera gusaba abaturage ba Rulindo, kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu rwibutso rwa Rusiga hari hasanzwe hashyinguwemo imibiri 6437, mu mpera z’icyumweru gishize hongewemo imibiri 260, mu Murenge wa Rusiga hakaba ari ho hateganyijwe kuba urwibutso ruri ku rwego rw’Akarere.

Min Bizimana yavuze ko bitari bikwiye kumara imyaka 31 hari abagisaba uburenganzira bwo gushyingura imibiri y'ababo kubera ko hari abanga gutanga amakuru
Min Bizimana yavuze ko bitari bikwiye kumara imyaka 31 hari abagisaba uburenganzira bwo gushyingura imibiri y’ababo kubera ko hari abanga gutanga amakuru

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza rwose ntampanvu yoguhorana agahinda
ngoduheanwe nibyaturanze tugomba kwigira kubyatubayeho
tukimakaza umuco wamahoro.

murakoze

DUSABE Daniel yanditse ku itariki ya: 2-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka