Rulindo: Yafatanywe Toni zisaga ebyiri z’insinga z’amashanyarazi

Umugore w’imyaka 24 wo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Shyorongi, tariki ya 1 Kamena 2024 yafashwe na Polisi afite Toni 2,5 z’insinga z’amashanyarazi.

Yatawe muri yombi
Yatawe muri yombi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangarije Kigali Today ko uyu mugore yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko hari ibintu arimo yimura abivana mu Karere ka Rulindo abijyana mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko uyu mugore akimara gufatwa yavuze ko ari ibikoresho byaguzwe n’umugabo we kuko yabicuruzaga (Scrap Dealer).

Umugabo w’uyu mugore ukekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, na we yatawe muri yombi mu Gushyingo 2023 azira kugira uruhare mu bikorwa byo kwangiza amashanyarazi.

Imifuka yabikagamo izo nsinga
Imifuka yabikagamo izo nsinga

Izi nsinga yazifatanywe iwe mu nzu ariko abajijwe uko zahageze ntiyagira icyo abisobanuraho, we akavuga ko ari ibyo baguraga kugira ngo babicuruze bibungure we n’umugabo we.

SP Mwiseneza avuga ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ari we wese wangiza ibikorwa remezo kuko aba yangiza umutungo w’Igihugu.

Ati “Twabivuze kenshi ko abantu basenya bakanangiza ibyo Igihugu cyubatse baba basenya iterambere ry’umunyarwanda, ni yo mpamvu tutazabihanganira, kandi abazabifatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ashimira abaturage batanga amakuru ku gihe kandi abasaba ko buri wese akomeza kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bakomeze gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya abanyabyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka