Green Party irizeza Abanyarwanda ko nibayitora igiciro cya Gaz kizagabanuka
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ririzeza Abanyarwanda ko nibatora umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza, rizashyiraho nkunganire igamije kubafasha kugura Gaz badahenzwe.
Ni bimwe mu byo iri shyaka ryatangarije mu turere twa Rulindo na Gakenke kuri kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, ku munsi wa 13 w’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe ku wa 15 z’uku kwezi kwa Nyakanga 2024.
Komiseri muri iri shyaka, akaba asanzwe anavuka mu Karere ka Rulindo, Jean Marie Mwiseneza, yavuze ko mu Rwanda hose muri rusange ndetse no muri Rulindo by’umwihariko, abaturage benshi bagicana inkwi, amakara cyangwa se ibishangari (abandi bita ibikori).
Komiseri Mwiseneza akagaragaza ko ibi bidakwiriye Abanyarwanda, na cyane ko Ishyaka rya Green Party rifite mu ntego zaryo kurengera ibidukikije.
Mwiseneza ariko avuga ko kimwe mu bikibangamiye gahunda yo gutekesha Gaz kuri benshi mu Banyarwanda, ari igiciro cyayo gihanitse, cyane cyane ku muntu ugiye kuyigura ku nshuro ya mbere.
Agira ati “Uyu munsi wa none Gaz ya makeya ku muntu ugiye kuyikoresha bwa mbere, igeze ku bihumbi 40Frws. Mu migabo n’imigambi ya Green Party, yiyemeje kongeramo nkunganire, ku buryo nibura umuntu ashobora kujya kuyigura bwa mbere akaba yayigura amafaranga atarenze ibihumbi 10Frws”.
Komiseri Mwiseneza kandi avuga ko mu gihe Gaz yashizemo mu icupa, umuturage asabwa kuba afite amafaranga agura icupa ryose ryuzuye, nyamara yagakwiye koroherezwa akishyura Gaz ihwanye n’amafaranga afite.
Ati “Harimo agashya kandi numvise keza, ko umuntu azajya ajyana icupa rya Gaz, akajya kuri sitasiyo, bakamuha ihwanye n’amafaranga afite. Icyo ni kimwe mu byo numvise byiza Green Party izadukorera, kandi kidakomeye”.
Hari bamwe mu baturage bo mu Turere twa Rulindo na Gakenke babwiye Kigali Today ko bataratangira gucana bakoresheje Gaz, ariko bakavuga ko babiterwa no kuba igiciro cyayo kiri hejuru.
Icyakora hari n’abavuga ko batayikoresha kuko bafite amakuru ko itera impanuka za hato na hato, bagatinya ko yabaturikana.
Uwitwa Nyinawumuntu ukorera kuri Base mu Karere ka Rulindo, ati “Jyewe sinabasha kwigondera Gaz numva ngo irahenda! Ubwo se ibihumbi za 60 nayakura hehe!”.
Ishyaka Green Party rivuga ko kugira ngo ibyo ryizeza Abanyarwanda bizagerweho ariko barihundagazaho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu bagatora umukandida waryo Dr. Frank Habineza, ndetse bakanatora ku kirango cyaryo ari cyo inyoni ya Kagoma (Eagle), aho bazaba batoye abakandida baryo ngo binjire mu Nteko Ishinga Amategeko.
Dr. Frank Habineza, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ati “Impamvu nyamukuru yatuzanye hano, ni ukubasaba amajwi kugira ngo ibi byiza byose tuvuga bizabashe kugerwaho”.
Uretse Dr. Frank Habineza wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, iri shyaka rinafite abakandi 50 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyuma ya Rulindo na Gakenke, kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, Ishyaka Green Party rirakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Ohereza igitekerezo
|