Rulindo: Imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka

Imodoka ya Coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka, umwe mu bari bayirimo ahita apfa mu gihe mu bandi yari itwaye harimo barindwi bakomeretse bikomeye.

Iyo modoka yari itwaye abantu 28, bari bagiye mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze. Impanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo Gicumbi-Base, mu Mudugudu wa Sakara, Akagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo. Umushoferi wari uyitwaye birakekwa ko yaba yananiwe gukata ikorosi, imodoka ihita ita umuhanda igwira urubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ati: “Abagenzi bari bayirimo uko ari 28 barimo umwe wahise witaba Imana, barindwi barakomereka bikomeye, abandi 19 bo bakomeretse byoroheje barimo baritabwaho ku bitaro bya Byumba”.

Yakomeje avuga ko hahise hatangizwa iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka ndetse umushoferi wari utwaye iyo modoka kuri ubu ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Bushoki.

SP Mwiseneza yibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare mu gihe batwaye, no kujya bita ku kuringaniza umuvuduko bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Inkuru bijyanye:

Asize yujuje Hoteli i Gicumbi: Ibitazibagirana kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo modoka buriya yari ufite controlr technique?

lambert yanditse ku itariki ya: 24-11-2024  →  Musubize

Oh lala. Pole sana banyamuryango

lambert yanditse ku itariki ya: 24-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka