Rulindo: Imodoka ebyiri zagonganye

Imodoka ebyiri zagoganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Carina yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Land-Cruiser V8 yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.

Imodoka zombi harimo n'iyarenze umuhanda zangiritse, hanakomereka umuntu umwe
Imodoka zombi harimo n’iyarenze umuhanda zangiritse, hanakomereka umuntu umwe

Izo modoka zagonganye ubwo zari mu muhanda wa kaburimbo zigeze mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyirangarama mu Murenge wa Bushoki, biviramo iya Toyota Land-Cruiser V8 kurenga umuhanda igwa muri metero zirindwi hepfo yawo.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, yakomerekeyemo umuntu umwe, mu gihe abandi batatu bo bayirokotse; icyakora imodoka zombi zikaba zangiritse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, ariko akavuga ko hari hagikomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka. Yagize ati: “Imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze uwari uyitwaye ni we wakomeretse mu gihe abandi batatu bari mu modoka yarenze umuhanda ikitura munsi yawo bo ku bw’amahirwe ntacyo babaye. Ibinyabiziga byangiritse, uwakomeretse yihutishirizwa kwa muganga bamwitaho, ariko amakuru y’ibanze ahari ni uko yaje gusezererwa agataha mu rugo kuko yari yakomeretse byoroheje”.

Yaboneyeho gukangurira abatwara ibinyabiziga kugira ubwitonzi mu gihe batwaye. Ati: “Nibubahirize amategeko ngengamikoreshereze y’umuhanda, birinda umuvuduko urengeje igipimo cyemewe kandi umuntu wese ukora inyuranaho mu gihe atwaye ikinyabiziga ajye abanza ashishoze. Ni ngombwa kandi kwibuka ko mbere yo gutangira urugendo ari ngombwa gusuzuma ko ikinyabiziga kimeze neza, mu gihe hari icyo yabona kitameze neza akihutira kubanza kugikosora hakiri kare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka