Izo teritwari ni Kigali, Kibungo, Byumba, Ruhengeri, Gisenyi, Nyanza, Astrida (Butare), Cyangugu, ziyongeraho Gitarama na Kibuye zashinzwe nyuma.
Buri teritwari yabaga igabanyije mu ma fasi, buri gace kagahabwa umutware wo kukayobora (Umushefu) agahagararira umwami muri ako gace.
Buri teritwari yabaga igabanyijemo uduce dutandukanye, urugero muri teritwari ya Kigali, habaga Ubwanacyambwe, hakaba Ubuganza muri teritwari ya Kibungo, Ububeruka muri teritwari ya Byumba, Ubugarura muri teritwari ya Ruhengeri, Ubwishaza muri teritwari ya Gisenyi n’ahandi.
Mu kurushaho kubamenyesha ayo mateka, Kigali Today yasuye iyari teritwari ya Byumba mu gace k’Ububeruka hahoze yahoborwa n’umutware Tomasi Karyabwite, ubu akaba ari mu Kagari ka Butunzi Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo.
Uhagaze mu bitaro bya Kinihira, aba areba neza urugo rw’Umutware Karyabwite Tomasi, aho inzu ye n’ubwo imaze imyaka irenga ijana ikigaragaza ubwiza budasanzwe.
Ni inzu abenshi bageraho bagatangarira, aho isurwa n’abaza kwiga amatega yaranze uwo mutware, akaba ari naho ashyinguye.
Mu kumenya byimbitse amateka yaranze uwo mutwate Karyabwite ka Sendashonga, Kigali Today yegereye umusaza witwa Kajyebwami Fulgence w’imyaka 78 uvuga ko azi neza umutware Karyabwite Tomasi kuko yakuze amubona ndetse bakajya banaganira.
Uwo musaza avuga ko Karyabwite ka Sendashonga wategekaga Ububeruka, ngo yahawe ubwo butware n’umwami Rudahigwa wategekaga u Rwanda mu myaka atibuka neza.
Avuga ko ngo yagize amahirwe yo kuganira n’uwo mutware ngo wasabanaga cyane n’abaturage, ariko akababazwa n’uko yavuye ku ngoma atamugabiye, ngo amuhe ubutaka yari yaramwemereye.
Ati "Umutware Karyabwite namusuraga iwe kuko twari duturanye, akanyakira neza, yari umugabo munini, mwiza w’igituku, wamureba ugasanga ni umutware koko, hari ubutaka bwo kubakamo yari yanyemereye agiye kubumpa asanga babuhaye undi, muri iyo minsi ava ku ngoma mbihomberamo".
Arongera ati "Iyo ampa ubwo butaka mba meze neza cyane, uretse ko n’ubu uko mbayeho ntacyo bintwaye, icyo gihe ari umutware twaraganiraga ariko nkamutinya nk’umuntu ukomeye w’umutegetsi, ariko akimara kuva ku ngoma nibwo namwisanzuyeho tukaganira byose".
Uwo musaza avuga ko hari abakomoka ku mutware Karyabwite bakiriho, gusa ngo umwana we yari azi yitwaga Kimenyi wari umunyamabanga w’umwami, aho nawe yitabye Imana, kugeza ubu kwa Karyabwite hakaba hakigaragara ibirango by’ibutware ahari inzu nziza yari yarubatse, igaragaza i butware.
Ati "Inzu ye n’ubu iracyahari, abaza kuyisura bayigeraho bakayitangarira bakambaza bati iyi nzu nziza ni Kiliziya?, nkababwira nti oya ni uy’umutware Karyabwite ka Sendashonga, abantu barahagera bakampamagara bakambaza bati tubwire iby’iyi nzu, nti ni iy’umutware Karyabwite".
Ni imwe mu nzu ndangamateka y’Akarere ka Rulindo, aho yashyizweho umuntu ushinzwe kuyirinda no kuyikurikirana umunsi ku wundi ngo itangirika.
Kajyebwami avuga ko, yaba Karyabwite ndetse n’umugore we witwaga Mwambarangwe Kirisitiyana bitabye Imana, basiga bamwe mu bana n’abuzukuru aho ngo bamwe batuye mu mujyi wa Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|