Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Madame Mukandasira Caritas asaba abaturage b’akarere ka Nyabihu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, nka kimwe mu by’ingenzi basabwa kandi bibafitiye umumaro.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Shyira bavuga ko Perezida Kagame yateje imbere ubuzima ku buryo serivisi z’ubuzima zitangirwa hafi uhereye ku midugudu bityo ngo bakaba bamwifuza ubuziraherezo.
Rubanda Jean Berekimasi, umusaza w’imyaka 86 utuye mu Kagari ka Kimanzovu mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu avuga ko afata Perezida Kagame nka Malayika Imana yoherereje Abanyarwanda.
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015 mu Karere ka Nyabihu,hatahuwe bamwe mu bava muri Congo biyita ko ari impunzi zitahutse nyamara ngo atari zo.
Abaturage b’umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu batangaje ko mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwizihiza umunsi w’umuganura, bashimishijwe guha umuganura Perezida Kagame kuko yatumye beza imyaka myinshi babona umusaruro ushimishije.
Ntibaganira Damarisi, umuturage wo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu agereranya Perezida Kagame n’umwami Salomo wo muri Bibiliya kubera ubwenge, ubushishozi, ubuhanga ndetse n’ubutabera agaragaza mu buyobozi bwe.
Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu bashyikirije abadepite inkwano bavuga ko babatumye ku Nteko Ishinga Amategeko ngo bazayishyikirize iyo nka nk’inkwano bakoye Perezida Paul Kagame nk’umugeni basabye binyuze mu bitekerezo banditse ariko bakaba babigaragaje ngo berekane ko bamwishimiye.
Abatuye mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, batangaza ko bagendeye ku byo bamaze kugeraho mu iterambere, basanga nta mpamvu yo guhindura umutoza w’ikipe itsinda ahubwo bifuza kumugumana iteka.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bavuga bafata Perezida Kagame nka murumuna wa Yezu kubera ibikorwa byiza yakoze, bakamusaba ko yakomeza kubayobora ntabangamirwe n’umubare wa manda.
Inzu yacururizwagamo ibikoresho by’amatelefoni na za sharijeri zazo ibarizwa mu isantere y’ubucuruzi ya Guriro yo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, yibasiwe n’inkongi y’umuriro irayitwika ntihagira ikirokoka mu bicuruzwa byose byari biyirimo.
Minisiteri ifite mu nshingano zayo gucunga Ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015, yahaye imiryango 53 yo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu igizwe n’abahungutse kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu inkunga y’amabati afite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Rurembo barishimira ko ibyo urubyiruko rwo muri aka kagari rwemerewe na Perezida wa Repubulika batangiye kubigezwaho.
Mu mwaka w’imihigo ushoje wa 2014-2015, imiryango ibihumbi 10 na 71 y’abatishoboye yahawe ibikotesho bisukura amazi (filtres) bizayifasha kunywa no gukoresha amazi meza mu ngo zabo hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’amazi mabi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu batuye mu midugudu bavuga ko gutura mu midugudu ari byatumye babasha kugera ku bikorwa remezo ku buryo bworoshye kandi bwihuse.
Urubyiruko rugera kuri 77 rwo mu Karere ka Nyabihu bahungutse kuva mu mwaka wa 2009, bavuga ko ntacyo Leta itakoze ngo batere imbere.
Abaturage bo mu murenge wa Rambura akarere ka Nyabihu bahisemo gushimira ingabo za RDF uburyo zababohoye bagabira inka umwe mu bamugariye ku rugamba, mu gihe bari kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 zibohoye igihugu.
Akarere ka Nyabihu karateganya kubaka inzu yo gukoreramo nshya izasimbura iyari isanzwe ikorarwamo ubu ikazarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 800.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Rambura na Karago rwacikirije amashuri ngo bafite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza nyuma yo gufashwa kwiga ubukorikori bakora ibikoresho bitandukanye mu giti cy’umugano.
Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Rugeshi, Kanyaru, Kinkenke, Rwanamiza, Kazibake na Kinyangagi yo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda wabakorewe uva ku muhanda wa Kaburimbo ku Mukamira ukagera mu Mudugudu wa Kinkenke watumye agaciro k’umusaruro wabo kazamuka, aho ibirayi byavuye ku mafaranga 50 (…)
Nyuma y’igihe kinini aborozi bari bamaze batakamba basaba imihanda muri Gishwati,kuri ubu bagiye kubona igisubizo kuko mu uyu mwaka w’imihigo ugiye gutangira, iyi mihanda igiye gutangira gukorwa.
Ishingiye ku kuba imaze kwiyubakira amazu afite agaciro ka miliyo zibarirwa muri 30, COARU, Koperative ihinga ingano mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba, yemeza ko uhinze ingano by’umwuga zagukuru mu bukene zikakugeza ku iterambere rirambye.
Dusingizimana Jean De Dieu ukunze kwiyita Fulgence Kibenye w’imyaka 24 ari mu maboko ya Polisi kuri ku Mukamira mu karere ka Nyabihu, acyekwaho kwicisha umuhoro Hatangimfura Jean Baptiste Gasore w’imyaka 38.
Bamwe mu bahinzi b’ingano bo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bavuga ko ingano ari igihingwa kiza cyazamura ugihinga ariko bakavuga ko bafite ikibazo k’ifumbire ibageraho ihenze kuko yazamutse mu biciro ikava ku mafaranga 450 ikagera kuri 700.
Gahunda ya School Feeding cyangwa kurira ku ishuri ku bana biga mu bigo biriho gahunda ya 9YBEna 12YBE ngo ifitiye akamaro abana barira ku ishuri kuko ibafasha gukunda amasomo naho ababyeyi babo bikaborohereza gukora imirimo ntacyo bikanga mu gihe abarezi bavuga ko abana barya ku ishuri bakurikira neza abatarya bakagira (…)
Ku wa 8 Gicurasi 2015, Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge wijihije umunsi mpuzahanga wa Croix-Rouge ushyikiriza Akarere ka Nyabihu umudugudu wa Kijyambere ugizwe n’amazu 180 yubakiwe abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abirukanywe muri Tanzaniya n’abandi batishoboye bari batuye (…)
Umushinga wo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (RV3CBA) uterwa inkunga n’ikigega Adaptation Fund umaze gutanga umusaruro mu Karere ka Musanze na Nyabihu hakorwa amaterasi ku misozi ihanamye, ndetse hanatunganywa ikibaya cya Mugogo cyabaye ikiyaga kubera amazi amanuka mu misozi ihakikije.
Bizimana Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Nyirakigugu, Akagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu amaze imyaka ibiri ahinze ibinyomoro none amafaranga yakuyemo ngo azayirihira kaminuza.
Ku wa 24 Mata 2015, Polisi y’igihugu ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), batangije ku mugaragaro ikigo cya One Stop Center mu Karere ka Ngororero, kizafasha mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, no kwita ku bahohotewe.
Ibiza bikomoka ku mvura mu Karere ka Nyabihu muri ibi byumweru bibiri bishize by’ukwazi kwa Mata byangije imyaka y’abaturage, ubusitani bw’akarere ndetse binatuma amazu y’ubucuruzi agera kuri atandatu muri Santire ya Mukamira afunga imiryango.
Abaturage bakoresha umuhanda Nyakinama-Vunga bahangayikishijwe no kwambuka umugezi wa Rubagabaga kuko bisaba kuvogera cyangwa guhekwa mu mugongo kuko nta kiraro kiriho, ndetse bikanabangamira ubuhahirane.