Yabibasabye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Rugera. Yagize ati “Ubuzima ni ingenzi,turasabwa gutanga mitiweli kugira ngo n’ibyo dusabwa byatuzinduye uyu munsi, tuzabikore dufite ubuzima buzima.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bataratanga ubwisungane mu kwivuza,mu gihe abandi bavuga ko ngo bageze hagati babutanga, hakaba hari n’abarangije kubutanga ari nabo bake cyane ugeraranije n’abatarabutanga.
Nyirahabimana Chantal utuye mu murenge wa Rugera,akagari ka Gakoro avuga ko we amaze gutanga ½ cy’ayo agomba gutanga kandi afite umuryango. Ati “Njyewe maze gutanga ½,icyo ngiye gukora ni uko kuri 30 nzaba narangije kuyatanga ku buryo nzatangira kwivuza.”
Kuba muri aka karere imibare y’abitabiriye gutanga ubwisungane mu kwivuza ikiri inyuma,binagarukwaho na Kasanyu Epimaque,umuyobozi wa RSSB ishami rya Nyabihu.

Avuga ko mu baturage 274,030 bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza,hamaze gutanga abaturage 23,919 bangana n’ijanisha 8,73%.Akaba avuga ko iyi mibare ikiri hasi.
Yongeraho ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bimaze kwimuka biva muri MINISANTE bijya muri RSSB, mu nzego z’ibanze muri aka karere ubukangurambaga butakomeje gushyirwamo imbaraga nk’uko byahoze mbere n’abaturage ukaba usanga baba basa n’abadasobanukiwe neza ibyaribyo.
Gusa ngo binyuze mu nama bakoranye n’ubuyobozi bw’imirenge n’utugari,ngo bemeranijwe ko hagiye gukorwa ubukangurambaga cyane ku buryo abaturage bazarushaho kwitabira. Kugeza ubu,ubukangurambaga burakomeje kugira ngo abaturage barusheho kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|