Gishwati: Nyuma y’igihe kinini basaba imihanda,aborozi bagiye kubona igisubizo
Nyuma y’igihe kinini aborozi bari bamaze batakamba basaba imihanda muri Gishwati,kuri ubu bagiye kubona igisubizo kuko mu uyu mwaka w’imihigo ugiye gutangira, iyi mihanda igiye gutangira gukorwa.
Ni nyuma y’uko aborozi bakunze kugaragaza ko ibikomoka ku bworozi birimo amata na Fromage bikunze kuboneka muri ako gace,ibyinshi bitabonaga isoko cyangwa bikagurwa ku giciro gito cyane kuko nta buryo bwo kuhagera bwabonekaga.

Gahiya Tegeri Gad ni umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’aborozi mu karere ka Nyabihu. Ubwo yaganiraga na Kigalitoday ku bibazo aborozi muri ako karere bakunze guhura nabyo,yagaragaje ko ikibazo cy’imihanda yagera ku makusanyirizo y’amata ava muri Gishwati,kiri ku isonga mu bituma amata n’ibindi bikomoka ku bworozi bigira agaciro gake cyane.
Yagize ati “Amasoko y’amata aracyari make,ariko n’aho ashobora kuboneka dufite ikibazo cy’uko nk’aho amakusanyirizo ari hatagera imihanda,aho tudashobora kugeza imodoka zigura amata. Dufite ikusanyirizo muri Muringa,muri Rambura,ariko kugirango imodoka zihagere ni ikibazo . Aho ngaho usanga ibiciro by’amata bikiri hasi cyane kimwe na Arusha.”

Nubwo muri rusange mu karere ka Nyabihu kose usanga ubworozi buteye imbere. Shingiro Eugène ushinzwe ubworozi muri aka karere avuga ko Gishwati ifite umwihariko w’uko ariyo ibamo inzuri nyinshi aho usanga habarirwa inka zigera ku bihumbi 8 inyinshi zikaba ar’iz’amata.
Kuba amata atabonaga isoko cyangwa akagurwa ku giciro gito cyane bitewe no kubura imihanda, hamwe na hamwe ugasanga Litiro iri munsi y’amafaranga 100 bikaba ari bimwe mu byacaga intege aborozi.
Kuri ubu umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha w’imihigo,bahawe amafaranga miliyoni 800 azabafasha mu gukora imihanda imwe n’imwe igana muri Gishwati ku buryo bizafasha aborozi kubona uko bageza umusaruro wabo ku isoko.
Ati “turanabishimira rwose Leta yacu yakizirikanye,nubwo wenda ayo baduhaye uyu mwaka adahagije,ariko tuzagenda dukora buhoro buhoro tureba ahababaje kuruta ahandi hadufasha gukurayo uwo musaruro. Dufite miliyoni zigera kuri 800 zizadufasha. Hanyuma uko fr tuzagenda tuyabona tuzagenda dukora n’iyindi.”
Biteganijwe ko muri uyu mwaka hazatangwa isoko ry’ibirometero 36 by’imihanda ya Gishwati,gusa ngo inyigo yose ikaba iteganya ibirometero 140. Kuri ubu ngu ikizitabwaho cyane ni ukwita ku kubona uburyo amata yakurwa ahari amakusanyirizo.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira leta yubumwe ko itwitaho muburyobwose birababaje kubona Amata nagwcirokayo ngo litiro mamafr 100? nukurenganura aborozi kbs