Nyabihu: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwicisha umuntu umuhoro

Dusingizimana Jean De Dieu ukunze kwiyita Fulgence Kibenye w’imyaka 24 ari mu maboko ya Polisi kuri ku Mukamira mu karere ka Nyabihu, acyekwaho kwicisha umuhoro Hatangimfura Jean Baptiste Gasore w’imyaka 38.

Aba bose bari abaturanyi aho bari batuye mu murenge wa Karago, akagari ka Kadahenda, umudugudu wa Gihira. Ubwicanyi bukaba bwarabaye ahagana mu masaa tatu z’ijoro ryo kuwa mbere tariki 8 Kamena 2015.

Dusingizimana kuri Sitasiyo ya Police ya Mukamira,iruhande rwe n'umuhoro yakoresheje muri ubu mwicanyi.
Dusingizimana kuri Sitasiyo ya Police ya Mukamira,iruhande rwe n’umuhoro yakoresheje muri ubu mwicanyi.

Dusingizimana yiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko kwica umuturanyi we yabitewe n’ubusinzi kuko yari yanyweye inzoga izwi nk’Urumenesha, nkyuma y’uko uwo Hatanzimfura yamututse akamukubita n’urushyi.

Abatangabuhamya babonye biba bemeza ko yamujijije ubusa kuko bari bari gusangira mu kabari ahubwo akaba yarashikuje umuhoro nyir’akabari agahita atemagura Hatangimana, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Nyirahirana Angélique.

Aba ni bamwe mu batangabuhamya babibonye bavuga ko batuguwe no kubona atemye mugenzi we.
Aba ni bamwe mu batangabuhamya babibonye bavuga ko batuguwe no kubona atemye mugenzi we.

Aba batangabuhamya bavuga ko bagerageje gutabaza bakanamujyana kwa muganga ariko bakamugezayo yamaze gushiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Supt. Emmanuel Hitayezu yasobanuyeko icyaha nikimuhama ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo ahanini nyirabayazana w’ubu bwicanyi. Anasaba ko bajya batangira amakuru ku gihe, kugira ngo ahabaye amakimbirane ubuyobozi n’inzego z’umutekano bihutire gukiranura abaturage aho kugira ngo habe kwihorera.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwomugabo Bamukatire Burundu Kuko Nubugome Bukabije

Mucuranzi Rwimiyaga yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

Mbega Umugabo W’umugome Leta Nimukatire Ndabivuze Peee!!!

Munyaneza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

Mumuhanishe igihano cya burundu byumwihariko.kuko abicanyi nk’abo bagomba gucika badacitse nab’ubwabo baziyica.

Rugerinyange sp yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka