Muhanga: Barasaba ko izina ikinyendaro ryacika burundu kuko ritera ipfunwe

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo ndetse n’abandi bantu batandukanye barasaba ko izina rihabwa abana babyarwa n’abakobwa batashatse ryahindurwa kuko babona harimo ipfobya.

Bamwe batangiye guhindura aya mazina kuko abana bitwaga “ibinyendaro” basigaye babita “abana b’urukundo” naho inda z’indaro zikitwa “inda z’urukundo”.

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga by’umwihariko abakobwa batwaye izi nda bumva iri zina risebetse kuburyo bibaye byiza ryahindurwa. Aha bakaba bashingira ku mazina yahabwaga abafite ubumuga butandukanye bitwaga amazina atandukanye atabahesha agaciro ariko bikaza guhindurwa.

Mukamugema ni umukobwa wabyariye iwabo asanga iri zina nta gaciro ribaha. Ati: “inda y’indaro cyangwa ngo umwana w’ikinyendaro ni igitutsi gikomeye cyane niba barahinduye impumyi bakazita abafite ubumuga bwo kutabona twe badukuyeho iri zina!”

Uyu mukobwa ufite umwana w’umuhungu w’imyaka itanu akomeza avuga ko ibi bitababaza gusa abakobwa babyariye mu rugo ahubwo ngo binashegesha abana baba bavutse muri ubu buryo.

Ati: “ariko uzi kubona umwana wawe yiyumva nk’ikinyendaro ni igisebo kandi byakomejwe n’iki kizina kuko twese tuba dufite impamvu zatumye tubyara muri ubu buryo”.

Umugabo witwa Mwenedata nawe asanga iri zina ari kimwe mu bintu bikwiye kuba byaracitse cyera kuko riranga amwe mu mateka mabi yaranze u Rwanda. Avuga ko byaba byiza imwe mu mico myiza ya cyera yagarurwa ariko iyo babonye yabaye mibi ikaba yacibwa mu Banyarwanda.

Ati: “ubundi inda y’indaro ni bya cyera cyane ni naho usanga barohaga abakobwa bazitwaraga, aha harimo ipfobywa ry’igitsina gore kuko siwe wabaga yiteye iyi nda! Ni byiza rero ko iri zina ricika kuko rifite amateka mabi n’umwana ubwe wavutse atya akiyumva nk’umwana usanzwe”.

Mu kiyaga cya Kivu hari ikirwa gito cyajugunywagaho abakobwa babaga batwaye inda z’indaro bo mu bwami bw’u Rwanda; icyo kirwa n’ubu kirakitwa akarwa k’abakobwa.

Bamwe mu baturiye ako karwa batangaza ko mu myika ya za 70 (1970) hari imwe mu mibiri y’aba bakobwa yari ikihagaragara. Ahandi bajugunyaga abakobwa nk’aba ni ku kirwa cy’Ijwi cyo muri iki kiyaga cya Kivu kuko nacyo cyari mu bwami bw’u Rwanda.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga wa Global Fund muri RALGA, Darius Nzabakwiza, avuga ko izi nda ari byiza ko zacika kuko ngo iri zina atari ryiza. Avuga ko izina nyaryo riri gutezwa imbere ngo ribe ariryo rifata ngo “inda z’urukundo” niryo zina rizima rikwiye naho abana bitwaga ibinyendaro bo bakitwa “abana b’urukundo”.

Nzabakwiza avuga ko kuba aba bana bakwitwa abana b’urukundo ngo ni uko baba bavutse ku buryo bw’urukundo rwari cyangwa ruri hagati y’umusore n’umukobwa nubwo hatakwirengagizwa ko hari abababyara nta rukundo rwabaye ariko ntibikunze kuba kenshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntabwo byari bikwiriye ko hari abantu bitwa amazina asebetse arko kdi ibi bintu hari abana babikuriyemo ubu batangiye kuba bakuru bityo ngasanga hari icyo LETA yarikwiriye kubafasha,kuko nk’ubu nshingiye kumateka yaranze igihugu cyacu ahahise usanga hakiri imbogamizi z’abana bagiye bavuka muri ubwo buryo ubu bakaba ntaho bagira babriza ababyeyi kuko niba barakoraga urukundo koko ugasanga bamaze kurukora wenda barigaga GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI igahita iba abo bana bakomeje kubaho nabi kugeza nanubu, kugiti cyanjye ndasabako habaho ubuvugizi abo bana nabo bagakuriranwa kuko akenshi ntabwo babayeho neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

AHUBWO NTABWO BIKIYE KO UMUCO WA KERA UCIKA ABAKOBWA TWIKOSORE

MAMA SIMBI yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

icyari gikwiye gutera ipfunwe si ingaruka ahubwo ni igikorwa

asimwe yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Iri zina "INDA Z’INDARO cg IBINYENDARO " njye mbona rikwiriye kugumaho.Abo bakobwa niba babona ribasebya nibave mu busambnyi bategereze bashyingirwe n’imiryango ndetse na Leta.Ku byita inda z’urukundo ni ugushyigikira uyu muco mubi wo kwiyandarika kw’abakobwa.

rukundo yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Iyo bise uyu mwana uw’urukundo jye numva ari ukumushinyagurira??? Uko yakwitwa kose se na nyina baba baramuhemukiye igihe bamu yara bibereye mu byishimo byabo cg by’umwe muribo (abafata ku ngufu, ....).ubita aburukundo se abavutse ku babyeyi babana murirwo bakitwa iki? Pole kuri aba bana ariko abababyara bo nibareke kuburana amazina ahubwo babiteho ku bamaze kubabyara abatarabikora bihangane.

umuvunyi yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

Nibareke kujya muri izo ndaro, ubundi ubwo abo bana nabo ntibazongera kuboneka. Nta kuntu yakwitwa umwana w’urukundo kandi nta ruba rwabayeho, bene aba bana kenshi, barabihakana ugasanga akuze atazi se; ubwo se yakwitwa umwana w’urukundo gute agubwo niba bashaka ko ririnduka, bazamwite umwana w’urwango.

dfafaffafa yanditse ku itariki ya: 26-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka