Muhanga: Tagisi yakoze impanuka polisi itungurwa n’urwagwa yari ihetse
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/11/2013, mu mujyi w’akarere ka Muhanga habereye impanuka, maze abapolisi n’abari aho batungurwa no kubona imodoka yagonzwe yari itwaye abagenzi bavanze n’inzagwa.
Iyi mpanuka yabereye hafi y’ishuri rikuru rya Kabgayi (ICK) aho tagisi Mini-bus yagonganye n’ikwasiteri (coaster) yo muri sosiyete itwara abagenzi ya Volcano.

Iyi tagisi yari itwaye abagenzi iva mu mujyi wa Muhanga yerekeje mu mujyi wa Kigali naho iyo byagonganye ya Volcano yavaga mu mujyi wa Kigali iza mu wa Muhanga.
Nubwo iyi tagisi yangiritse nta muntu yari itwaye wagize icyo aba, nyamara icyatunguye abapolisi baje gutabara aho ndetse n’ababonye iyi mpanuka nuko imodoka yakubiswe maze hakiviramo inzoga zo mu bwoko bw’urwagwa.

Mu busanzwe nta modoka yemerewe gutwara inzoga mu gihe cyose itwaye abagenzi. Nyamara ba nyirimodoka bo bavuga ko nta kibazo bari biteguye guhura nacyo kuko icyo bo bishakiraga ari amafaranga kuko izi nzagwa zitari gutwarirwa ubuntu.

Umuhanda wo mu mujyi wa Muhanga ukunze kugaragaraho impanuka zikomeye ndetse n’izoroheje. Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko ikibazo ari ubuto bw’umuhanda ndetse ko banafite gahunda yo guhanga undi muhanda uzunganira uyu nguyu.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
dusabe imana muruyumwaka ntihazabemo impanuka
Ndakeka abatwaraga ako ka minibus babonye akanya ko gusogongera uwarwagwa rwabo mbere yo gukora impanuka...Wasanga ariyo mpamvu bagize agisident!!