Muhanga: Tagisi yakoze impanuka polisi itungurwa n’urwagwa yari ihetse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/11/2013, mu mujyi w’akarere ka Muhanga habereye impanuka, maze abapolisi n’abari aho batungurwa no kubona imodoka yagonzwe yari itwaye abagenzi bavanze n’inzagwa.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ishuri rikuru rya Kabgayi (ICK) aho tagisi Mini-bus yagonganye n’ikwasiteri (coaster) yo muri sosiyete itwara abagenzi ya Volcano.

Imodoka yagonzwe hiviramo urwagwa.
Imodoka yagonzwe hiviramo urwagwa.

Iyi tagisi yari itwaye abagenzi iva mu mujyi wa Muhanga yerekeje mu mujyi wa Kigali naho iyo byagonganye ya Volcano yavaga mu mujyi wa Kigali iza mu wa Muhanga.

Nubwo iyi tagisi yangiritse nta muntu yari itwaye wagize icyo aba, nyamara icyatunguye abapolisi baje gutabara aho ndetse n’ababonye iyi mpanuka nuko imodoka yakubiswe maze hakiviramo inzoga zo mu bwoko bw’urwagwa.

Imodoka yari urwagwa gusa.
Imodoka yari urwagwa gusa.

Mu busanzwe nta modoka yemerewe gutwara inzoga mu gihe cyose itwaye abagenzi. Nyamara ba nyirimodoka bo bavuga ko nta kibazo bari biteguye guhura nacyo kuko icyo bo bishakiraga ari amafaranga kuko izi nzagwa zitari gutwarirwa ubuntu.

Volcano niyo yagonganye nubwo itangiritse cyane.
Volcano niyo yagonganye nubwo itangiritse cyane.

Umuhanda wo mu mujyi wa Muhanga ukunze kugaragaraho impanuka zikomeye ndetse n’izoroheje. Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko ikibazo ari ubuto bw’umuhanda ndetse ko banafite gahunda yo guhanga undi muhanda uzunganira uyu nguyu.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 2 )

dusabe imana muruyumwaka ntihazabemo impanuka

niyonsaba yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ndakeka abatwaraga ako ka minibus babonye akanya ko gusogongera uwarwagwa rwabo mbere yo gukora impanuka...Wasanga ariyo mpamvu bagize agisident!!

Tippo yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka