Yakaragiye yari yarananiwe kwakira uburyo yabyaye umwana wamugaye hafi ingingo zose

Rose Yakaragiye utuye mu mudugudu wa Nyamaganga akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga atangaza ko yamaze igihe yananiwe kwakira uburyo yabyaye umwana ufite ubumuga bw’ingingo hafi ya zose.

Uyu mugore avuga ko yabanje gushaka umugabo bamarana imyaka ine batabyara biza guteza ikibazo mu rugo rwabo, bituma batandukana. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we yasubiye iwabo ahamara imyaka 13, maze aza kubyarirayo umwana yifuzaga cyane.

Icyamubabaje ni uko yabyaye umwana umugaye ingo hafi ya zose kandi yari akeneye cyane umwana uzamumara irungu n’ubwigunge yari amazemo igihe. Daniel; umuhungu w’uyu mubyeyi yamugaye amaguru, amaboko, mu mutwe n’ahandi.

Nyuma y’amaze icyenda umwana avutse nibwo uyu mubyeyi yatangiye kubona ubumuga bw’umwana kuko atakoraga nk’ibyo abandi bana bakoraga.

Yakaragiye ni uwa kabiri uturutse iburyo.
Yakaragiye ni uwa kabiri uturutse iburyo.

Yigiriye inama amujyana kwa muganga i Kabgayi maze maze bamubwira ko umwana we adashobora kuba nk’abandi bana kuko afite ubumuga bukabije kuburyo azajya ahindukira akarya imyanda ye cyangwa akarisha ibyatsi mu gihe nta muntu umuri hafi.

Ati: “bambwiye gutyo numva ncitse intege numva nanamujugunya ibintu birandenga ariko ndamucura nta ntege mfite mutunga uko ariko nkumva sinshaka kubonana n’abantu”.

Nyuma y’igihe kinini yakomeje kwakira ubumuga bw’umuhungu we ageraho amutunga uko yaje ariko ntiyabyakira neza kuko ngo yangaga kuba yagira uwo amusigira mu rugo kuko yumvaga ari umutwaro uteye isoni agiye kubikoreza. Ati: “afite n’imyaka 10 irenga naramuhakaga nkamupfukirana kugirango hatagira umureba kuko nabonaga ateye isoni”.

Ku myaka 11 y’amavuko uyu mugore yahamagawe ku kigo kitiriwe mutagatifu Sitefano cy’i Shyogwe ngo aze gutangiza umwana we mu ishuri muri gahunda y’uburezi budaheza.

Byabanje kumuyobera ndetse anagora abayobozi ababwira ko we nta mwana afite wo kujya kwiga, bakomeza kubimwumvisha ava ku izima amujyana ku ishuri amuhetse nk’ibisanzwe.

Mu rugendo rwo kujyana umwana we kumutangiza yahuye n’ikibazo cy’abamuca intege. Ati: “aho nacaga barambazaga ngo ngiye he nkababwira ko ngiye gutangiza umwana bakanse cyane ngo ‘wowe se ugira umwa?’ byarambabaje cyane”.

Ku bw’uburezi budaheza byatumye atinyuka kuko umwana we bamuhaye n’igare ry’abamugaye agenderamo, bituma yumva ko afite umwana maze aratinyuka ajya no kumubatirisha.

Kuri ubu ku ishuri nta cyo umwana akora kidasanzwe kuko ntacyo ashobora kumva mu byo bavuga nta n’icyo akora kuko akorerwa buri kimwe cyose. Igare yahawe ntaryiyicazamo ahubwo bamuterekamo, ntashobora kwigaburira ndetse nta n’umuntu ashobora kumenya kuko na nyina wamubyaye ntashobora kumumenya.

Ikigo umwana wa Yakaragiye yigaho kiza gusurwa ku bw'intambwe kimaze gutera mu burezi budaheza.
Ikigo umwana wa Yakaragiye yigaho kiza gusurwa ku bw’intambwe kimaze gutera mu burezi budaheza.

Faustin Muzanyazikwiye, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Sitefano avuga ko umwana w’uyu mubyeyi afite ubumuga bukabije ku buryo nta kintu yiga ku ishuri ahubwo ngo icyo bifasha ni uko iyo aje ku ishuri byorohereza nyina akaba yabona umwanya wo gukora imirimo imuteza imbere.

Mbere kandi uburezi budaheza bugitangira benshi mu barimu byarabagoraga ndetse bakababyinubira kuko bivunanye nyamara baje guhabwa amahugurwa bumva ko bishoboka ko umwana wamuganye yahabwa ubumenyi nk’abandi.

Iki kigo cyatangiranye abana 18 bafite ubumuga mu mwaka wa 2010 kuri ubu bamaze kugira abana bagera kuri 50 muri uyu mwaka.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka