Muhanga: Ikusanyirizo Minisitiri w’intebe yafunguye mu myaka 5 ishize rikomeje guhura n’imbogamizi

Ikusanyirizo ry’amata ryafunguwe mu mwaka wa 2009 na Minisitiri w’intebe nyuma yaho gato ryaje guhita rifunga imiryango kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ndetse no kutiga neza umushinga.

Aborozi bamwe bari muri koperative yari ifite mu maboko iri kusanyirizo bavuga ko kimwe mu byatumye rifungwa ari amakimbirane n’ubwumvikane hagati y’aborozi ubwabo ndetse na bamwe mu bayobozi b’akarere bashakaga ko ibintu bigenda uko babishaka. Bamwe bakaba badatinya kuvuga ko bashakaga kubishyira mu nyungu zabo.

Nyamara ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko iri kusanyirizo ryahagaze kubera kutiga isoko neza, ibi byatumye aborozi bari barashinze iri kusanyirizo bashyiragamo amata bahomba kuko abantu ngo bagiraga ubunebwe bwo kuza kugura amata aho iri kusanyirizo riri cyane ko ryitaruyeho igice cy’ubucuruzi cyo muri uyu mujyi wa Muhanga.

Umuyobozi w’aka karere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu n’amajyambere, Francois Uhagaze, avuga ko ikibazo cyabayeho ari uko aba borozi batari bigeze biga uburyo bazajya bagemurira amata abacuruzi mu mujyi.

Ku itariki 02/05/2013, ubuyobozi bw’akarere buhagarariye abagenerwabikorwa kuri iri kusanyirizo bwashatse ko ryongera gukora nyamara ikibazo cyabaye icyo kumenya abagomba kurifata mu nshingano cyane ko bari bamaze igihe bakorana inama zitandukanye n’aborozi; nk’uko Uhagaze abitangaza.

Kuva iri kusanyirizo ry'amata ryatangizwa muri 2009, na n'ubu ntirirabasha gukora neza.
Kuva iri kusanyirizo ry’amata ryatangizwa muri 2009, na n’ubu ntirirabasha gukora neza.

Iri kusanyirizo ubundi ryubatswe n’umushinga PADEBER iryubakira ishyirahamwe ry’aborozi ryitwa COEPROMU. Mu gihe amasezerano yagombaga gusinywaho n’impande eshatu ntasinywe kuko akarere karebereraga ibi byose kasanze ikiyitaga koperative kizahinduka sosiyete y’imigabane kuko mu by’ukuri atari koperative.

Uhagaze avuga ko harimo abantu bafitemo imigabane y’amafaranga ibihumbi 100 harimo n’abandi bafitemo imigabane y’ibihumbi 10 gusa mu gihe ubundi koperative yo isaba ko bose baba banganya imigabane kandi inyungu zikagera kuri bose kimwe.

Ikibazo cyaje kuba abafite imigabane nyinshi bashakaga ko basubizwa amafaranga yabo kugirango banganye n’abatanze make nyamara akarere ko kavuga ko bigoye kumenya uzabasubiza amafaranga yabo kuko aribo bari bafite koperative mu maboko yabo.

Aha akarere kabasabye gukora ahubwo bakisubiza amafaranga yabo ibihumbi 90 maze bagasigaranamo ibihumbi 10 nk’abandi. Ibi ariko nabyo aba banyamigabane yo hejuru ntabwo babyishimiye kuko basabaga ko bakwiviramo.

Aha icyemezo cyafashwe n’uko buri kwezi ikusanyirizo ryajya risubiza abantu amafaranga yabo ku bayatanze ari menshi ariko nabyo bigaterwa n’uburyo ikusanyirizo ryinjiza.

Ku itariki ya 02/05/2013 basinye andi masezerano mashya hagati y’akarere, koperative y’aborozi CORPROMU ndetse na RAB yasimbuye PADEBER. Aha ariko ikibazo kikiri muri RAB kugeza n’ubu itarasinya amasezereano nk’uko Uhagaze abivuga.

Indi mishinga aba borozi bifuza kuba bashyira muri iri kusanyiriza ni ukugira farumasi y’imiti y’amatungo kugirango aborozi muri aka karere cyane cyane abari muri koperative cyangwa abagemura amata bajye bobona aho bayigura biboroheye.

Kugirango iri kusanyirizo ryongere ritangire gukora, akarere kamurikiye koperative ingengo y’amari ndetse n’abarimo amadeni iri kusanyirizo kugirango bijye ku murongo. Bamwe mu borozi bamaze guhamagarwa kugirango bagarukemo kuko abenshi bari bivumbuye.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko iri kusanyirizo ryatangiye gukora si nk’uko byari biteganijwe rifungurwa na minisitiri w’intebe kuko ubu Uhagaze avuga ko icyo riri gukora ubu ari ugupima amata y’abashaka kuyagurisha mu mpande zitandukanye.

Bakaba ngo bateganya ko koperative yazasaba uburenganzira rikajya naryo rigemura amata ahantu bayakeneye ndetse bakaba banasaba uruganda Inyange rusanzwe rutunganya amata ko bajya barugemurira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka