Muhanga: Les Onze du Dimanche yifurije abana noheri nziza

Kubera ko ngo hari ababyeyi badohotse ku gufasha abana kwishima no gukura basobanukirwa n’iminsi mikuru inyuranye, abanyamuryango b’ikipe y’abakuze ya Les Onze du Dimanche yo mu karere ka Muhanga bateguye umunsi mukuru wo kwizihiza no kwifuriza abana noheri nziza, dore ko ivuka rya yezu ngo ari umunsi ukomeye w’abana.

Umuyobozi w’ikipe ya Les Onze du Dimanche Ntivuguruzwa Severin yafize ati “Mu minsi mikuru yaba iminsi irebana n’amadini n’ukwemera cyangwa iminsi y’igihugu na politiki usanga abantu bakuru bishima bakanezererwa ariko abana bakaviramo aho. Ikigamijwe ni ukwereka ababyeyi ko abana bakwiye gufashwa kwishima”.

Uku kwishima ariko bamwe mu banyamuryango b’iyo kipe ntibagufata nko gusesagura, ahubwo ni uguhura bakaganira, ariko cyane cyane bakabwira abana bato icyo iyo minsi isobanura haba mu kwemera no mu mateka.

Abana barishimye mu munsi mukuru bateguriwe n'ikipe ya Les Onze du Dimanche.
Abana barishimye mu munsi mukuru bateguriwe n’ikipe ya Les Onze du Dimanche.

Icyo abenshi bahurizaho ni uko kuri iki gihe, ababyeyi benshi batakita ku bumenyi bw’abana babo no ku myidagaduro ibahuza mu bihe by’iminsi mikuru, iki gikorwa kikaba cyarateguwe mu rwego rwo kongera kubashishikariza gutekereza kuri ejo hazaza h’abana babo ku birebana n’ubumenyi ndetse n’ibisobanuro ku minsi mikuru itandukanye.

Hari bamwe basanga iminsi imwe n’imwe izagenda yibagirana cyangwa abana bagakura batayizi kubera kutabasobanurira icyo ivuze n’akamaro ko kuyizihiza. Ibi kandi ngo hari n’aho bigaragara iyo usanga abana bafata iminsi yose nkaho ari kimwe kubera kutamenya ibyo bisobanuro, nyamara binyuranyije nuko abakuru bayiziho.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka