Ibitaro bya Karongi byongerewe ubushobozi mu kuvura Covid-19

Ibitaro by’Akarere ka Karongi byashyikirijwe imashini ‘X-Ray’ ikoreshwa mu gupima ibihaha, izagira uruhare rukomeye mu kuvura abarwaye Covid-19.

Imashini yahawe ibitaro bya Karongi
Imashini yahawe ibitaro bya Karongi

Ni imashini yatanzwe na Guverinoma ya Amerika igenewe gufasha Leta y’u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko Akarere ka Karongi gafite abarwayi benshi bityo ko gakeneye gufashwa mu kwita ku barwanyi.

Ati "Muri iyi minsi Akarere ka Karongi gafite umubare munini w’abarwayi ba Covid-19, hano ni ho hantu heza ho gushyira ibi bikoresho mu kuvura no guhangana n’icyo cyorezo".

N’ubwo Umuyobozi w’ibitaro bya Karongi atabashishe kuboneka ngo atangaze ibyo iyo mashini igiye kubafasha, Julien Mahoro Niyingabira, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, avuga ko imashini ya X-Ray yatanzwe ikoreshwa mu gupima ibihaha kandi ikenerwa mu kureba uko ibihaha by’abarwanyi ba Covid-19 bihagaze.

Ati "Muri iyi minsi ibitaro bya Karongi bifite akazi gakomeye ko gukurikirana abarwayi ba Covid-19, kuba imashini nk’iriya yahajyanywe ni ukugira ngo ikoreshwe mu kazi gahari, cyane cyane mu kureba ubuzima bw’ibihaha by’abarwanyi ba Covid-19".

Ibitaro bya Karongi ni byo bitaro by’intara y’Iburengerazuba, akaba ari byo bikoreshwa mu kwita ku barwayi ba Covid-19 bari kuboneka muri iyo Ntara.

Intara y’Iburengerazuba ni yo iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Covid-19 kuva ukwezi kwa Gicurasi kwatangira, imibare itangwa na Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi bagaragaye tariki ya 20 Gicurasi 2021, mu barwayi 105 babonetse mu Rwanda, 68 ni abo mu Ntara y’Iburengerazuba, harimo 28 babonetse mu Karere ka Rubavu na 23 babonetse mu Karere ka Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka