Menya amateka ya Birara, Intwari y’Abasesero

Aminadabu Birara, Intwari y’Abasesero yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarabaga mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bivugwa ko yishwe tariki 23 Kamena 1994, agwa mu bitero Interahamwe zifatanyije n’abasirikare zagabye ku Batutsi bari ku musozi wa Muyira.

Umukozi wa CNLG yerekana imva ishyinguyemo Birara mu rwibutso rwa Bisesero
Umukozi wa CNLG yerekana imva ishyinguyemo Birara mu rwibutso rwa Bisesero

Birara ushimwa n’Abatutsi bo mu Bisesero, avugwa ibigwi n’abamuzi babanye na we, cyane cyane mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.

Bisesero yari ituwe n’Abatutsi benshi kandi bavuga ko bari barasigajwe inyuma na Leta ya Kayibanda na Habyarimana, benshi mu bari bahatuye ntibize amashuri ahanitse kuko abarangizaga amashuri abanza bahitaga bajya kwiragirira.

N’ubwo abenshi bavugwaho ubutwari kubera ibitangaza bakoze, Birara avugwaho ubutwari bwamuranze mu kurwana ku Batutsi barimo bahigwa.

Ubu, Birara si Intwari ivugwa n’abo yarwanyeho kugera atanze ubuzima gusa, ahubwo ni Intwari yitiriwe umuhanda mu gihugu cy’u Bufaransa “Place Aminadabu Birara”, mu kuzirikana amateka y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hari n’abashaka kumukoraho film.

Aminadabu Birara yavutse mu 1926, apfa afite imyaka 68, ababanye na we bavuga ko yishwe mu gitero gikomeye intarahamwe n’abasirikare bagabye ku Basesero muri Kamena 1994.

Marcel Harerimana, umwana wa Birara washoboye kurokoka, avuga ko umubyeyi we yari yarabyaye abana 10 ku bagore babiri yari afite, ariko hashoboye kurokoka 5 barimo; abakobwa 2 n’abahungu 3.

Harerimana avuga ko umubyeyi we yarangwaga n’ukuri, agakunda kunga abantu bagiranye ibibazo kuko yari umuntu w’inyangamugayo.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bisesero yari ituwe n’abatutsi benshi, ubwo ubwicanyi bwarimo kuba mu duce dutandukanye, Abasesero banze guhunga bajya mu nsengero cyangwa muri Kiliziya, ahubwo bishyize hamwe mu guhangana n’ababatera, ibi babitewe n’uko bari bazi ubundi bwicanyi bwabaye mu myaka yabanje bwibasira Abatutsi.

Birara nk’umusaza mukuru wari warabonye ibyabaye mu myaka ya 1959, 1963 n’iyindi yakurikiyeho, yabwiye Abatutsi bari ku musozi wa Muyira bari bahungiyeho ngo “Ubwicanyi buriho butandukanye n’ubusanzwe tuzi mu mateka, aho abaturage batwikiraga abantu, ubu ni Leta yica abaturage.”

Harerimana avuga ko byatumye Abatutsi bahungiye ku musozi wa Muyira bagira ubutwari bwo kwishyira hamwe, barwanya ababatera barimo; Interahamwe, abasirikare n’abaturage babaga bavuye mu bice bitandukanye.

Yongeraho ko mu bo barwanyije hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant bigeze gufata ndetse arahagwa, ngo yari yarahawe akazi ko kumara Abatutsi ba Bisesero.

Ati “Umubyeyi wacu akimara kubona ubwo butumwa yabweretse abandi, maze asaba abantu kurwana gitwari kuko inzira zari zarafunzwe, harashyizweho amabariyeri ahantu hose, nta buryo bwo guhunga.”

Gasimba Narcisse wayobowe na Birara mu kurwanya ibitero by'interahamwe
Gasimba Narcisse wayobowe na Birara mu kurwanya ibitero by’interahamwe

Bumwe mu butumwa Harerimana avuga umubyeyi we yatanze bugira buti: “Mugomba guhagarara gitwari aho gupfa muteze amaboko.”

Birara yahuzaga abize n’abatarize kandi agasaba ko urugamba rwaba urw’abantu aho kuba urw’umuntu, kuko nta kwihisha mu gihugu, ahubwo yatinyuye abantu bishyira hamwe barwanya abashakaga kubica, n’ubwo babaga babarusha intwaro n’ubwinshi.

Ati “Umunsi ku wundi, hapfaga abantu ariko tukizera ko dutaha ku musozi wa Muyira, twararwanaga abapfuye bagapfa ariko abarokotse bagataha kuri Muyira. Birara ntiyari yarakoze igisirikare, ahubwo byari impano, kandi yari afite icyizere ko inkotanyi zizatugeraho zikazaturokora, bigatuma abantu bagira icyizere cyo kurokoka.”

Imisozi ya Bisesero yariho abatutsi bakayirwaniraho n’ibitero n’ubwo ku mugoroba bagomba gusubira ku musozi wa Muyira, aho bahabwaga amabwiriza n’inama z’uko bagomba kwitwara.
Gasimba Narcisse warwanye hamwe na Birara, avuga ko abasore n’abandi bafite imbaraga bari barashyizwe mu matsinda yo guhangana n’ibitero, ndetse abandi bakajya kubicungira hafi aho bituruka, bakagira n’uburyo batanga amakuru.

Gasimba avuga ko ubwo buryo bwatumaga Birara abaha inama z’icyo gukora, haba kwiroha mu bitero bakabirwanya ntibigere ahari abagore n’abana, guhunga cyangwa n’ikindi bakora.

Ni ibiki Abasesero bibukira kuri Birara?

Gasimba avuga ko icyo yibukira kuri Birara ari ishyaka yagiraga no gukunda abantu kuko atari umuntu wikunda, ahubwo wita ku bandi.

Agira ati “Ntabwo yari wa muntu ukunda ubuzima bwe, ngo igitero nikiza ahunge, ahubwo yasubiraga inyuma akareba abo asize, agatabarana ingonga.”

Birara yibukirwaho amagambo akomeza abo bari bahunganye hamwe, abasaba kudahunga, ahubwo akabagira inama yo kwivanga n’interahamwe zikabura uwo zica n’uwo zireka.

Umusozi uteganye na Muyira aho Abasesero bakoreraga ubwirinzi
Umusozi uteganye na Muyira aho Abasesero bakoreraga ubwirinzi

Abari bahungiye mu Bisesero bavuga ko n’ubwo bari ibihumbi birenga 50 ngo hatari kugira n’umwe urokoko, iyo batumvira inama za Aminadabu Birara, bavuga ko inama yabahaye zo guhangana n’ibitaro byatumwe abatutsi babarirwa mu 1300 bashobora kurokoka.

Gasimba umwe mu bahanganye n’ibitero by’Interahamwe mu gihe cya Jenoside, n’ubwo yari umusore ufite imyaka 22, avuga ko inama za Birara zatumye bakumira ibitero by’Interahamwe.

Ati “Ubutumwa bwe bwatumye dupfa igihe kinini, bituma hagira na bakeya barokoka, biruta uko twari kwirunda mu nsengero. Iyo twemera tukajya hamwe n’ubwo twari benshi twari kurangira vuba, gusa yatubwiraga ko tugomba kurwanya umwanzi akatwicana umujinya ntwicwe urubozo. Ubundi akatubwira kwivanga n’umwanzi akabura uko atwica, yadusabaga kuva mu bana n’abagore, tukarwana kigabo, ufite imbunda akabura uko arasa, ufite umuhoro ukamwirohaho ahubwo akaba ariwe uhunga bituma hagira abarokoka.”

Gasimba avuga ko inama za Birara zatumye Abasesero bambura imbunda zirenga 15 interahamwe harimo iyo Nzigira yambuye umusirikare.

Urupfu rwa Birara, Intwari y’Abasesero

Ntiwamenya amateka ya Birara utageze ku rwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri ibarirwa hagati y’ibihumbi 50 na 60, ngo bakwereka imva ya Birara n’abahungu be bamubaye hafi mu rugamba rwo kurwanya ibitero by’interahamwe.

Ntiwamenya amateka ya Birara udahuye n’uwabanye na we, kuko bakubwira ubutwari bwe bwari bufite na bake muri icyo gihe.

Gasimba wamumenye mu mabyiruka, ndetse akamuyobora mu matsinda yo guhangana n’ibitero byo kwica abatutsi, amuvuga muri ubu buryo.

Ati “Yari umusaza wubashywe, atari ukubera ari umukire cyangwa amashuri, ahubwo yari umuhinzi mworozi, gusa abantu bamwubahiraga kubera kuba intangarugero mu byo yababwirizaga”.

Ati “Yari atandukanye n’abandi basaza, yaratinyuraga, ntiyasigaga abana, yagiraga umutima wa kimuntu wo kwihangana, agasubira inyuma n’abahungu be barimo Nkekabahizi na Nzigira, byatumaga n’abandi basaza bamwubaha, ndetse bakamurwanaho ngo adapfa kuko bari bamwizeyeho ubutwari.”

Gasimba avuga ko n’iyo byabaga bikomeye, Birara atakizaga amagara ye, ahubwo yagendaga akebuka arwana ku bandi.

Igice cyo mu Bufaransa cyitiriwe Birara Aminadabu
Igice cyo mu Bufaransa cyitiriwe Birara Aminadabu

Umunsi nyirizi w’urupfu rwa Birara, ngo Interahamwe zateye ari nyinshi zifite imbunda, maze Abasesero bakwira imishwaro.

Ati “Yapfuye mbere y’uko Abafaransa baza, bari baduteye byakomeye baturusha ubushobozi turirukanka, tugeze ahitwa mu Kigarama mu ishyamba rya Nyiramakware mu gishanga, Birara yakebutse inyuma abona utwana twasigaye Interahamwe zigiye kutwica, asubira inyuma kutuzana bamutera igisasu arahagwa maze interahamwe ziza kumutemagura zikora umunsi mukuru.”

Gasimba avuga ko bamugira Intwari kubera kugira ubumuntu no kuba intangarugero mu bikorwa byose.

Harerimana umuhungu wa Birara wari ufite imyaka 15 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko se yamwitaga umuhererezi we kandi yakundaga kugendana na we, akamubwira ko umuryango we uzashira umunsi bishe umuhererezi.

Akomeza avuga ko umunsi Birara yiciweho, yari yanze ko bagendana, amubwira ati “Mwana wanjye ndabona uyu munsi ari mubi sinshaka kugendana nawe, sinshaka kureba wicwa.”

N’ubwo Birara yari yanze kugendana n’umwana we yakundaga atinya kureba uko yicwa, yishwe tariki 23 Kamena 1994 mu masaha yo hagati ya saa munani na saa cyenda, bamuteye grenade.

Agira ati “Bamuteye grenade abandi baramusonga bamuca umutwe, ubundi interahamwe zirekeraho kwica ahubwo bafata ikiruhuko kuko bishe umuyobozi w’Abasesero.”

Harerimana avuga ko Birara yishwe tariki ya 23 Kamena 1994, icyakora Abafaransa bamwitiriye umuhanda mu Bufaransa, banditse ko yapfuye tariki 26 Kamena 1994.

Birara yari afite abasore b’intwari nkawe barimo Nzigira na we wapfuye yitangiye abandi ku itariki 25 Kamena 1994, nyuma y’urupfu rwa se.

Gasimba bagendanaga avuga ko yishwe arashwe asubiye gutabara abana bari batembanywe n’amazi.

Agira ati “Twambutse umugezi tuvuye kuri Muyira, abana batembamo kuko barimo baterwa amabuye n’interahamwe zitwirukankana, Nzigira abibonye yasubiye inyuma abatera amabuye, haza umusirikare amurasa amaguru, yohereza interahamwe kumutemagura, twe dushobora kurokoka ndetse n’abana yakijije bararokotse.”

Umusozi interahamwe zashyiragaho imbunda zirasa Abasesero
Umusozi interahamwe zashyiragaho imbunda zirasa Abasesero

N’ubwo Birara yari Intwari yo kuririmba no kurata mu Basesero, abo mu muryango we n’abandi bamuzi bavuga ko nta foto ye bashoboye kubona ngo bajye bamwereka abatamuzi, ndetse bemeza ko bashakishije no mu mafishi yari muri komini barayibura, bakaba basaba ko umuhanga mu gushushanya agendeye ku bana be basa, yazabakorera ishusho.

Marcel Harerimana umwana we, avuga ko basaga cyane n’ubwo Birara yamurutaga ubusore.

N’ubwo urwibutso bwa Bisesero rwubatse ku musozi witwa Nyankomo, si wo ubumbatiye amateka y’ibyabaye mu Bisesero.

Abarokokeye mu Bisesero bavuga ko bifuza ko umusozi wa Muyira ubumbatiye amateka y’urugamba rwo guhangana n’ibitero by’iterahamwe, wabungabungwa ndetse ugashyirwaho ikimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birara Imana izakwakirebmibayo
Kandi natwe abanyarwanda
Tugomba kugira ubutwari nkubwakuranze biri biriya bihe
Bibi abanyarwanda twanyuzemo,
Kandi natwe nkurubyiruko duharanira ko bitazongera kubaho ukundi
Turwanya inyanga Rwandwa nundi wese washaka kudusubiza mumateka mabi yaranze urwanda
Mugihe cya Genocide yakorewe abatutsi 1994.

Hitiyaremye Mathias yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Birara yabaye intwari cyane.Nubwo atari yarize,twamuha ipete rya General.Birababaje cyane kuba nta photo ye yabonetse.Twese abarokotse,tubabazwa n’uko hali abacu benshi twaburiye ama photos.Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’imana,ni ubucucu.Wibuka ko ejo nawe uzapfa.

rwankuba yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka