Mu gihe u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abana bose bige, byagaragaye ko hari abatajyayo, abo bakaba ahanini ari abo mu miryango ibana mu makimbirane.
Mu gihe hizihizwa umunsi w’abafite ubumuga tariki 3 Ukuboza 2024, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Huye, barasaba ubuyobozi kurushaho kwita ku bibazo bafite.
Mu ijoro ryacyeye rishyira itariki ya 30 Ushyingo 2024, mu Mirenge ya Tumba na Ngoma mu Karere ka Huye, Polisi yafashe abantu batandatu b’igitsina gabo, bakekwaho guhungabanya umutekano.
Sylvie Uwineza utuye mu Mudugudu w’Agakera, Akagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yatunguwe no guhamagarwa n’abaturanyi bamubwira ko ibyo mu rugo rwe byasohowe n’abari baherekejwe n’abapolisi, tariki 29 Ugushyingo 2024.
Ku gicamunsi cyo ku wa 18 Ugushyingo 2024, muri gare ya Huye umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 23, yanyoye umuti wica udukoko ngo bita simekombe, ashaka kwiyahura.
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye hari imiryango imwe n’imwe yinubira kuba ituye mu mujyi, ifite n’amashanyarazi mu ngo, nyamara itabasha gucana no kwifashisha amashanyarazi mu bundi buryo, igihe cyose bayakeneye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, araburira abajura, abasaba kwisubiraho kuko ngo bahagurukiwe, akanabwira abadashaka kwihana kwitegura kuzahangana n’ingaruka z’ibizababaho.
Mu Mudugudu wa Rugege uherereye mu Kagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, haravugwa inkuru y’umugabo ngo wakubitiwe ifuni mu rugo yari yagiye gusambanamo, agahita ahasiga ubuzima.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bifashishije amagare mu Mujyi i Huye, bifuza gutunganyirizwa neza uduhanda bateganyirijwe kunyuramo rwagati mu Mujyi hashyirwamo kaburimbo inyerera, kugira ngo bajye batwifashisha tutabatoboreye imipine nk’uko bigenda iyo banyuze mu twashyizwemo kaburimbo y’igiheri.
Imvura yaguye i Huye mu masaa saba n’igice kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 yasenye inzu zitari nkeya mu Tugari twa Gatobotobo na Kabuga mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.
Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ko hatekerezwa ukuntu abayikoramo bakongererwa imishahara.
Mu Karere ka Huye hari abari barwaye indwara zo mu mutwe ahanini biturutse ku ngaruka za Jenoside bavuga ko kuvurwa mu buryo bw’ibiganiro byabakijije nyamara ku bw’imiti byari byarananiranye.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Hari abantu bamwe na bamwe usanga bajya kuvuga Umujyi wa Butare bakavuga ko ari i Vatican, impamvu ikaba ngo ari ukubera ko hari imiryango myinshi y’Abihayimana ugereranyije no mu tundi duce two mu Rwanda.
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, mu Karere ka Huye havuzwe umugabo n’umugore bakubiswe n’abaturanyi bakagirwa intere bazizwa ko baba barishe umuturanyi wabo bifashishije amarozi yacishijwe mu nzoka. Kigali Today yashatse kumenya byimbitse iby’imvano yo gukekwaho amarozi no ku buryo yabagaragayeho, maze yegera abaturanyi.
Abarokotse Jenoside b’i Gishamvu mu Karere ka Huye bavuga ko batemeranywa n’imvugo ya Dr Eugène Rwamucyo ubu uri kuburanira mu Bufaransa ku bw’uruhare akurikiranyweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwamucyo avuga ko yashyinguje imirambo y’Abatutsi aharanira kurwanya ko iramutse iboreye ku gasozi yatera ibyorezo, nyamara (…)
Mu bahinga umuceri mu gishanga cya Rwamamba, giherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hari abagera kuri bane binubira ko Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), cyatinze kubishyura nyuma yo kwangirizwa umuceri, nyamara bagenzi babo bari basangiye ikibazo bakishyurwa bo bagasigara.
Nyuma y’uko amahoro y’isuku n’ipatante byahujwe, abasora bo ku rwego rwo hasi bagashyirirwaho ipatante y’ibihumbi 60 ku mwaka, hari abavuga ko ariya mafaranga ari menshi, kuyabona bikaba bitaborohera.
Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2024 umugabo n’umugore we batuye aho bakunze kwita i Sahera mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bakubiswe n’abaturanyi bashakaga kubica, babaziza amarozi, batabarwa n’inzego z’umutekano.
Mu Karere ka Huye hari ibigo by’amashuri bigemurirwa ibishyimbo bihiye, bikavuga ko na byo bibageraho bitinze, rimwe na rimwe abanyeshuri bakarya uburisho bwonyine. Kigali Today yegereye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, isanga batabivugaho rumwe.
Ni mu butumwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana yahaye abarenga 1800 bari bateraniye mu Nama Nkuru y’Abana, i Huye, tariki 2 Nzeri 2024, abasaba gushimangira kuvuga ’Oya’ mu kwirinda ababashuka kuko baba bifuza kubangiriza inzozi zabo z’ahazaza.
Operasiyo yo kumena inzoga z’ibikorano no gufata abazikora yabereye ahitwa Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye tariki 20 Kanama 2024, yaviriyemo abagera ku icyenda gushya, biturutse ku binyabutabire byasanzwe aho hantu.
Ikipe ya Mukura VS yagize umunyezamu Ssebwato Nicholas kapiteni wayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, iniyemeza ko hagati ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro izatwaramo kimwe.
Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye ko igihe abantu baganura bajya bazirikana n’ibyo abana babo bazakenera kurya ku ishuri.
Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka.
Nyuma y’uko tariki 12 Nyakanga 2024 Urukiko rukuru rw’i Nyanza ruburanisha ku rwego rw’ ubujurire imanza z’inshinjabyaha rwarekuye na babiri bari bagikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaviriyemo batandatu gupfa, i Kinazi mu Karere ka Huye, ababuze ababo baribaza uzabishyura impozamarira.
Ku gicamunsi cyo ku wa 17 Nyakanga 2024, umukuru w’Umudugudu wa Kinyata, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yakubise umusore w’imyaka 18 aramunegekaza.
Alphonsine Niyonsenga wo mu Mudugudu w’Akakanyamaza mu Kagari ka Rango B, Umurenge wa Tumba, yabyaye abazwe, ikinya kimushizemo yihutira kujya gutora.
Uwageze kuri site y’amatora ya Ecole Autonome iherereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yagiye ahura n’abantu bambaye ibyangombwa bibaranga (badges) biriho amabara y’ibendera ry’u Rwanda.