Huye: Imvura yasenyeye abaturage, igiti kigwira imodoka

Imvura yaguye i Huye mu masaa saba n’igice kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 yasenye inzu zitari nkeya mu Tugari twa Gatobotobo na Kabuga mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Ni imvura yaguye mu gihe kitari kirekire, ariko umuyaga wari uyirimo wasenye amazu atandatu n’ibikoni bine mu Mudugudu wa Rwabuye, igusha n’ibiti bitatu by’inturusu byari ku muhanda wa kaburimbo, nk’uko bivugwa n’Umukuru w’Umudugudu wa Rwabuye, Diane Uwingeneye.

Igiti kimwe cyagwiriye insinga z’amashanyarazi zerekezaga mu rugo rumwe rwo mu Rwabuye, ikindi gifunga umuhanda uva mu Rwabuye werekeza i Kabuga, ikindi na cyo kigwira imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi ivuye muri gare ya Huye yerekeza mu muhanda wa Kigali. Icyakora ngo ku bw’amahirwe nta muntu cyakomerekeje.

Uwingeneye ati "Amashami y’igiti ni yo yaguye ku modoka, imeneka ibirahure, ariko ntabwo byageze ku bagenzi."

Umukozi ushinzwe ibiza mu Karere ka Huye, yongeyeho ko no mu Kagari ka Kabuga hasenyutse inzu zirindwi.

Kigali Today iracyakurikirana ngo imenye ibindi iyi mvura yaba yangije mu Karere ka Huye no mu nkengero zaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka