Huye: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubateza impanuka

Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye hari ahantu hamwe na hamwe hari insinga z’amashanyarazi ziri hasi, izindi ziri hafi cyane ku buryo n’abana babasha kuzikoraho. Ibi bituma abahatuye baba bafite impungenge ko abana bashobora kuzikubaganya bakicwa n’amashanyarazi.

Iyo ababyeyi barangaye, abana bakinisha insinga
Iyo ababyeyi barangaye, abana bakinisha insinga

Bivugwa ko ahenshi mu hari iki kibazo ari ahantu hagejejwe amashanyarazi bwa mbere n’abaturage biyegeranyije bakishakira amapoto n’insinga z’amashanyarazi, abaturanyi bakaza gufatiraho.

Icyo gihe abaturanyi bafatiraho, abatanze amafaranga biyegereza amashanyarazi bifuje ko n’abashyashya bagira icyo batanga, babwirwa ko amashanyarazi ari aya bose, ko n’ibindi byakenerwa nko gusimbura amapoto ashaje, Leta yabyikorera.

Kuri ubu amapoto yashyizweho n’abaturage icyo gihe yarashaje ku buryo agenda agwa, byakubitiraho ko nta gufatanya kw’abayifashisha guhari, aguye hasi kimwe n’ayagondamye akabura uyegura.

François Nsigaye utuye mu Mudugudu w’Agakombe agira ati "Twatangiye turi 30 bazanye umuriro, uko abandi bagenda bafatiraho ugenda ucika intege n’amapoto arasaza. Twifuzaga ko badushyiriraho amapoto mashyashya bakatwongerera n’umuriro. Nta wasudira, nta wacana radiyo cyangwa ngo amenye amakuru."

Akomeza agira ati "insinga ziri hasi na zo zidutera impungenge. Abana iyo bari kwahirira amatungo usanga bari kuziterura bakazigizayo. Duhora twikanga impanuka."

Insinga zamanutse mu muhanda zo usanga bisaba abatwaye imodoka ndende kubyitwararika ngo batazingonga.

Hari insinga zamanutse zisatira ibinyabiziga n'abagenzi bakoresha imihanda
Hari insinga zamanutse zisatira ibinyabiziga n’abagenzi bakoresha imihanda

Nsigaye ati "Iyo imodoka itwaye nk’umucanga cyangwa ibiti, tandiboyi araterura, yarangara akabikurura bikagwa."

Pascal Mugiraneza na we ati "Hari imodoka zinyura hano zitwaye nk’umucanga cyangwa amabuye. Imwe iherutse guturitsa urusinga, inzu imwe yari igiye gushya, ni uko abantu baje bakavuga bati dore hano hatangiye gucumba umwotsi, nuko urusinga barukuraho. Iyo urebye ubona zizateza impanuka."

Yungamo ati "Ikibazo tukimaranye igihe kinini. Twabigejeje ku babishinzwe, baratubwira ngo bazabikosora, ariko umwaka ugashira undi ugataha, amaso yaheze mu kirere."

Mu Mudugudu w’Agakombe hari n’urugo byabaye ngombwa ko rubika cash power kuko yari yaraguye, hakaba n’aho umuriro wivana muri cash power, hashira nk’ibyumweru bibiri bakabona usubiyemo, nyuma y’igihe gitoya ukongera ukavamo.

Aba bose ngo basabye REG ko yabibakemurira, ariko hashize igihe kinini bategereje ko iza kubikemura, nyuma y’uko bari nababwiye ngo nimutegereze Gato tuzaza kubikemura.

Abatuye muri iyi nzu bibaza niba amashanyarazi atazayitwika
Abatuye muri iyi nzu bibaza niba amashanyarazi atazayitwika

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko iki kibazo bari hafi kugikemura kuko bahawe amapoto yo kwifashisha.

Mu butumwa bugufi kuri telefone, yagize ati “Kubafasha twarabitangiye turacyakomeza kandi biri mu nzira nziza.”

Icyakora Kigali Today imaze igihe kirekire ibwirwa ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka ariko kirasa nk’aho kitarakemurwa.

Mu mirima, hari aho abahinzi bagenda bigizayo insinga z'amashanyarazi iyo barimo guhinga
Mu mirima, hari aho abahinzi bagenda bigizayo insinga z’amashanyarazi iyo barimo guhinga
Insinga z'amashanyarazi zaguye mu ngo ni zo zibahangayikishije cyane, kuko baba bafite ubwoba ko amashanyarazi ashobora kubicira abana
Insinga z’amashanyarazi zaguye mu ngo ni zo zibahangayikishije cyane, kuko baba bafite ubwoba ko amashanyarazi ashobora kubicira abana
Hari abagerageza kuzikura hasi bifashishije uduti
Hari abagerageza kuzikura hasi bifashishije uduti
Hari amapoto yagwanye na cash power bituma abantu bibaza niba nta kibazo byatera
Hari amapoto yagwanye na cash power bituma abantu bibaza niba nta kibazo byatera
Hari n'amapoto amaze igihe aguye ku buryo yagiye arengerwa n'ibyatsi
Hari n’amapoto amaze igihe aguye ku buryo yagiye arengerwa n’ibyatsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

REG nigerageze ibafashe bityo twirunde impanuka . Natwe muzadusure mukagari ka SOVU ahitwa Gakinjiro dufite ikibazo nkiki abantu bafashe umuriro kera amapoto yarashaje insinga zikora hasi twirirwa turagiye abana ngo badakoraho bagashya . Ahandi naho abahinzi bahinga bazifashe ngo zitagwa mu isuka

Alias yanditse ku itariki ya: 9-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka