Huye: Umugabo yakubiswe ifuni ‘yagiye gusambana’

Mu Mudugudu wa Rugege uherereye mu Kagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, haravugwa inkuru y’umugabo ngo wakubitiwe ifuni mu rugo yari yagiye gusambanamo, agahita ahasiga ubuzima.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024.

Umugabo witwa Emmanuel Mutunzi, ufite imyaka 55 ngo yagiye gusambanya umugore w’umupfakazi witwa Grâce Yankurije w’imyaka 43, maze umuhungu w’uwo mugore witwa René Iradukunda, ufite 19 ahageze amukubita ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Constantin Kalisa, yavuze ko iyo nkuru ari yo, kandi ko uwishe nyakwigendera yafashwe akaba ari mu maboko ya RIB.

Ku bijyanye n’ubutumwa agenera abaturage ayobora, yagize ati "Birinde kwihanira, n’abubatse ingo bareke guca inyuma abo bashakanye."

Yihanganishije kandi umuryango wabuze uwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

igitsina ni uburozi pe

RWUBAKEBONE yanditse ku itariki ya: 3-11-2024  →  Musubize

Mbega gukunda igitsina ngo arakizira?????

RWUBAKEBONE yanditse ku itariki ya: 3-11-2024  →  Musubize

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions nyinshi z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Kwicwa,Gufungwa,Sida,Gukuramo inda,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro. Igihano kiruta ibindi byose imana izabaha,nuko abakora ibyo itubuza bose izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.

rukera yanditse ku itariki ya: 1-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka