Mukura VS yagize Ssebwato Nicholas kapiteni, ihiga gutwara igikombe

Ikipe ya Mukura VS yagize umunyezamu Ssebwato Nicholas kapiteni wayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, iniyemeza ko hagati ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro izatwaramo kimwe.

Uhereye ibumoso, umuzamu Ssebwato niwe wagizwe kapiteni wa MVS akazungirizwa n'abarimo Muvandimwe JMV
Uhereye ibumoso, umuzamu Ssebwato niwe wagizwe kapiteni wa MVS akazungirizwa n’abarimo Muvandimwe JMV

Ibi byabereye mu kiswe umugoroba w’imihigo cyabereye mu Karere ka Huye gihuza abayobozi b’iyi kipe abakinnyi ndetse n’abatoza aho muri iki gikorwa hakiriwe abakinnyi bashya baje muri Mukura VS muri iyi mpeshyi ya 2024 mu gufatanya nayo mu mwaka w’imikino 2024-2025.

Ikipe yahise ihabwa kapiteni mushya usimbura Kayumba Soteri watandukanye nayo aho inshingano zahawe umunyezamu Ssebwato Nicholas, uzungirizwa na Muvandimwe JMV, Vincent Adams na Iradukunda Elie Tatu.

Abakinnyi ba Mukuru bahuriye mu gikorwa cyiswe umugoroba w'imihigo
Abakinnyi ba Mukuru bahuriye mu gikorwa cyiswe umugoroba w’imihigo

Ku ruhande rw’ikipe abatoza bahagarariwe n’umutoza mukuru Lotfi Afahmia ndetse n’abakinnyi bari bahagarariwe na kapiteni wabo, imbere y’ubuyobozi bahize ko muri uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs igomba gutwara igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda itari yatwara mu mateka yayo ndetse n’igikombe cy’Amahoro iheruka mu 2018.

Nyuma yo guhiga iyi mihigo ubuyobozi buyobowe na Perezida Nyirigira Yves n’Umuyobobozi Nshingwabikorwa Musoni Protais nabwo bwijeje abakinnyi n’abatoza ko ntacyo bazababurana haba mu buryo bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Ubuyobozi bwa MVS bwiyemeje kuba hafi abakinnyi n'abatoza
Ubuyobozi bwa MVS bwiyemeje kuba hafi abakinnyi n’abatoza

Mukura VS yaguze abakinnyi batandukanye barimo myugariro Abdul Jalilu wavuye muri Ghana, Jordan Nzau, Niyonizeye Fred na Vincent Adams bakina hagati ndetse n’abandi batandukanye, iratangira shampiyona kuri uyu wa Kane yakira ikipe ya Gasogi United saa cyenda zuzuye (15h00) mu karere ka Huye.

Umutoza Afahmia Lotfi n'ikipe ye bahize gutwara shampoiyona cyangwa igikombe cy'Amahoro
Umutoza Afahmia Lotfi n’ikipe ye bahize gutwara shampoiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro
Mukura VS yahize kwegukana igikombe kimwe muri bibiri igiye gukinira
Mukura VS yahize kwegukana igikombe kimwe muri bibiri igiye gukinira

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka