Babibwiwe mu munsi mukuru w’ishuri bizihije tariki 14 Ukuboza 2024, ujyanirana no kwizihiza ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya ubundi bwizihizwa tariki ya 8 Ukuboza, kuko iri shuri ryaragijwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha (Virgo Fidelis).
Padiri Jean de Dieu Habanabashaka uyobora Seminari Ntoya ya Butare, mu ijambo rye yibukije ko iseminari ubundi ari irerero ry’abasaserudoti b’ejo hazaza, bityo bakaba bakeneye ubufatanye mu babyeyi no mu barezi, kugira ngo abaseminari basubiza ngo “Karame Nyagasani” biyongere.
Yagize ati “Ku baseminari 38 barangije umwaka ushize, batanu bonyine ni bo batubwiye bati dushobora gukomeza muri iyo nzira yo kuba abasaserudoti. Haracyakenewe rero kubigisha, kubaganiriza, ndetse no kubafasha kumva no guhitamo iryo jwi ry’Imana ribahamagara.”
Igitekerezo cye cyunganiwe n’icya Dr. Claudine Karera, umuyobozi wa Komite y’ababyeyi baharerera, wagize ati “Babyeyi, iyo umwana akubwiye ko ashaka kwiha Imana uramubwira uti reka reka ndashaka abakazana n’abuzukuru. Yego kurerera igihugu ni byo, ariko no kurerera Kiliziya ntabwo ari bibi. Iyo turebye ibyo abasaserudoti bagenda bageraho, n’abana bacu bababaye ntabwo byaba ari bibi.”
Yunzemo ati “Umwana afite umuhamagaro, tumushyigikire, turebe aho agana. Ushobora kuzamusunikira mu byo adashaka, bikazamubera umutwaro mu buzima, avuga ko wamushutse.”
Hari uwakwibaza impamvu ababyeyi bajyana abana kwiga mu iseminari nyamara ntibashake ko bakomeza inzira yo kwiha Imana. Janvier Namahoro wize mu Iseminari Ntoya ya Butare, ariko akaba atarakomeje inzira y’ubupadiri, agira ati “Kera hajyagayo abana barushije abandi, kandi bagakomeza gutsinda neza. Ikindi abahiga batozwa ikinyabupfura. Ni byo bituma ababyeyi bashaka ko abana babo bahiga.”
Iki kinyabupfura ni na cyo Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yagarutseho, yibutsa abana ko Iseminari atari ishuri nk’ayandi, kandi ko kwitwa Umuseminari bigomba kujyana no kugaragaza ubudasa.
Kubera ko bagiye kujya mu biruhuko, yasabye ababyeyi kubategurira gahunda bazagenderaho, bakazagendera ku kugabanya amasaha 24 agize umunsi mo gatatu: amasaha umunani yo gukora, umunani yo kuruhuka, n’umunani yo gusabana n’abandi.
Yunzemo ati “Bazaruhuke ni byo, ariko ntibakaryame ngo bakangurwe n’umwuka w’inkono itogose mu masaa sita, ngo bongere baryame, izuba nirirenga bahaguruke bajye kubungera. Oya, mubahe gahunda! Kandi bafate n’umwanya wo kumenya imiryango, gusura abavandimwe, gusura bagenzi babo,…”
Kuri ubu mu Iseminari Nto ya Butare hariga abanyeshuri 477, harimo abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse n’abiga mu cyiciro cya kabiri mu mashami ya MCB na PCB. Barerwa n’abapadiri umunani babana na bo umunsi ku wundi, bakagira abapadiri bane baza kuhigisha rimwe na rimwe.
Hari n’abandi barimu 14 babigisha mu buryo buhoraho, batandatu baza rimwe na rimwe, n’abandi bakozi bunganira bagera kuri 40.
Ohereza igitekerezo
|
Ese uyu Padiri yumva kuba padiri aribyo byiza kurusha ibindi?? Dore impamvu abantu batajya mu bupadiri: Icya mbere,abapadiri ntibarongora,ahubwo usanga benshi bajya gushurashura mu bagore n’abakobwa.Ikindi kandi,ntabwo ari Imana ishyiraho ubupadiri.Ahubwo Yezu yasabye "buli mukristu nyakuli" wese kujya mu nzira,akabwiriza abantu ijambo ry’Imana kandi ku buntu,kugeza igihe azagarukira ku munsi w’imperuka,ubwo azarimbura abantu bose bakora ibyo imana itubuza,agasigaza abayumvira gusa.
Rekareka nanone ntamwana akwiriye kubatwa nimyemerere yagikoroni ahubwo akwiriye kujya mumiri yagitwari yigihugu yakigabo ubuganga,ubukorikori,ubwubatsi buhambaye,ubumenyi bwo mukirere,munganda,isi nibiyituyeho,imihindagukire yibintu
Naho Roho z’abazakora ibyo byose zigakenurwa na nde? Umurima wa Nyagasani ukeneye intore zitanga ihumure kuri twe turi mu yindi mihihibikano ya hano ku Isi