Huye: Bashinja Dr Rwamucyo guhamba Abatutsi ari bazima

Abarokotse Jenoside b’i Gishamvu mu Karere ka Huye bavuga ko batemeranywa n’imvugo ya Dr Eugène Rwamucyo ubu uri kuburanira mu Bufaransa ku bw’uruhare akurikiranyweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwamucyo avuga ko yashyinguje imirambo y’Abatutsi aharanira kurwanya ko iramutse iboreye ku gasozi yatera ibyorezo, nyamara abo batuye i Gishamvu bo bakavuga ko hari abatabwe bakiri bazima, ahifashishwaga tingatinga (tractor) mu kubacukurira no kubarunda mu binogo.

Dr Eugène Rwamucyo ubu arimo araburanishwa n'inkiko zo mu Bufaransa
Dr Eugène Rwamucyo ubu arimo araburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa

Babibwiye abagize umuryango Haguruka babasuye tariki 4 Ukwakira 2024, bakabamenyesha ko guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2024
Dr Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, wageze n’iwabo, ubu ari kuburana, kandi ko bazanagaruka kubabwira uko urubanza rwagenze.

Bavuze ko batemeranywa na we nyuma y’uko babwiwe ko mu ibazwa n’umugenzacyaha, Dr Rwamucyo atahakanye ibyo guhagararira abashyinguraga imirambo y’Abatutsi, ariko agasobanura ko nk’inzobere yangaga ko iyo mirambo yaborera ku gasozi igateza ibyorezo.

Impamvu yo kutemeranywa na we kandi ni ibyo biboneye n’amaso cyane cyane kuri Paruwasi ya Nyumba no ku Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Hari uwari kuri Paruwasi ya Nyumba wagize ati "Yafashe ishuri twitaga sereburasiyo (ryigishirizwagamo abategurwa guhabwa amasakaramentu) araritibura (ararisenya), arirenza ku mubiri y’Abatutsi. Baba abari bapfuye n’abari bakiri bazima yarakusanyije. N’abari kubaho yabatabye bumva."

Undi na we wari ku Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ati "Narabyiboneye rwose n’amaso yanjye. Bacukuraga ikinogo, bagakurura imirambo hariya, abatakaga na bo bakajyamo. Ubwo se nk’uwapfuye umwana agasigara ataka, ya modoka ikaza ikarenzaho ibitaka, yakuyemo wa mwana ajya kumwerekana?"

Ab'i Gishamvu banenga Dr Rwamucyo washyinguye Abatutsi bishwe agashyingura n'abakiri bazima
Ab’i Gishamvu banenga Dr Rwamucyo washyinguye Abatutsi bishwe agashyingura n’abakiri bazima

Hari undi wagize ati "Niba yari aje gutabara ngo akureho umwanda wenda wari guteza ingaruka, yari kubanza agatoramo abantu bakiri bazima, akabashyira uruhande rumwe akabatabara, abasigaye na bo akabashyingura neza, atari ukubatiburiraho amazu cyangwa gufata ibitaka aza ayora uko abonye."

Gerard Rutazigwa, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gishamvu, yongeraho ko Dr Rwamucyo afatanyije n’umuganga wabaga iwabo i Gishamvu bigishije abantu guca Abatutsi umutsi w’akaguru kugira ngo bazatinde gupfa ariko batazanabaho.

Akomeza agira ati "Ni na ho hakomotse ya mirambo yaje gushyingurwa hakirimo abantu bazima. Kuko ntibabashaga kugenda bitewe no kuba baraciwe imitsi."

Gerard Rutazigwa, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gishamvu, yasobanuye ubugome Dr Rwamucyo n'undi muganga mugenzi we bigishije abakoraga Jenoside
Gerard Rutazigwa, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gishamvu, yasobanuye ubugome Dr Rwamucyo n’undi muganga mugenzi we bigishije abakoraga Jenoside

Undi muturage ukomoka i Gishamvu, akaba yari afite imyaka 16 mu gihe cya Jenoside, ariko we akaba yari yarahungiye mu mujyi wa Butare, avuga ko n’Abatutsi bari barahungiye ku biro bya Perefegitura ya Butare bakahicirwa ari na benshi na bo batabwe bihagarariwe na Dr Rwamucyo, kandi ko harimo n’abazima.

Agira ati "Ntabwo nari muzi ariko papa yigeze kujya kunkingiza mugiga aho yayoboraga kuri CUSP, ndamubona. Nabonaga isura ye nyizi. Yaraje (kuri Perefegitura) aravuga ngo izi nyandagazi zirakora hano iki? Nizijye kwandagara ahandi zikure umwanda hano."

Akomeza agira ati "Bazanye caterpillar, isiza hariya Radio Huye yakoreraga, n’ubu simpamya ko imibiri y’Abatutsi yahashize. Hari agace karimo abantu barwaye macinyamyambi, icyo gihe caterpillar iza na ba bandi bari barwaye macinyamyambi barakumunzuye barundamo, batarebye ngo uyu ni muzima, batarebye ngo uyu araneganega."

Yungamo ati "Ndibuka ko hari abantu bari bafite ibikomere batigeze bihangana nibura ngo babareke bazagere ku bitaro cyangwa bazire ibyo bikomere bafite. Barakusanyije bose barundamo. Caterpillar ni yo yacukuye, iratazura, hanyuma izana cya kinwa cyayo, ikajya igenda ihehurura, igenda isunika irohamo, itsindagiramo."

Kubera ko yabonaga aho bitangiye kugenda nabi agahungira ahandi, gushyingura Abatutsi bakiri bazima mu byobo rusange Mukagasana ngo yabibonye no mu irimbi ry’i Ngoma, hashyingurwa abakuwe ku kiliziya y’i Ngoma no ku ishuri ryo mu Matyazo.

Ati "Hari n’abo bari batwikiye ku mashuri mu Matyazo, babatwikishije essence. Babazanye ari bazima nta wahwanye urimo, batsindagira muri icyo kimpoteri bakiri bazima. Ari utaka ati nimunkuremo, ari utaka ati nimumpe amazi yo kunywa..."

Abarokotse Jenoside b’i Gishamvu bitabiriye biriya biganiro bashimye umuryango Haguruka kubegera ukababwira ku babahemukiye bari gukurikiranwa, kuko bibagaragariza ko ubutabera buriho bukora, cyane ko baba bakeka ko abahungiye mu mahanga ibyo kuryozwa ibyo bakoze byarangiye.

Dr Eugene Rwamucyo ahakana ibyaha ashinjwa
Dr Eugene Rwamucyo ahakana ibyaha ashinjwa

Dr. Eugène Rwamucyo yavukiye i Munanira muri Komine Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri, tariki 6 Kamena 1959.

Ni umuganga w’inzobere mu isuku n’isukura n’indwara zikomoka ku bumara bwo mu nganda. Yabyigiye mu Burusiya, aho yavuye mu 1989 agashingwa kuyobora ishami ry’ubuzima rusange ry’ibitaro bya Kaminuza (Centre Universitaire de Santé Publique).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka