
Bernard Uwitije ni we wakubiswe aranegekazwa. Afite inguma mu mutwe, mu nda, ku rutugu no ku kaboko k’iburyo. Ikigo nderabuzima cya Kigoma ubu cyamwohereje ku bitaro, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Jean Baptiste Hakuzimana, yabwiye Kigali Today ko uwo mukuru w’Umudugudu yitwa Athanase Musabyimana kandi ko bamufashe ngo ashyikirizwe RIB, kuko urebye yahohoteye uwo musore, cyane ko n’ibyo yamujijije bidafatika.
Yagize ati “Amakuru twahawe ni uko yamusanze apima ikigage, aramubwira ngo kuki yagipimye atabizi, undi amubajije niba ari ngombwa kubanza kumubwira baterana amagambo, birangira amukubise.”
Aho Uwitije yapimiraga ikigage ngo ni mu nzu y’iwabo, bimwe mu cyaro umuntu abona afite amasaka akenga ikigage hanyuma abaturanyi bakaza kugura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|