Perezida Kagame na Hichilema bagaragaje uburyo ikoranabuhanga ryakemuye ikibazo cyo kohererezanya amafaranga
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema, bagaragaje ukuntu ikoranabuhanga ryakemuye ikibazo cy’ingorabahizi, cyo kohererezanya amafaranga mu myaka yo hambere.
Babitangarije mu gufungura inama nyunguranabitekerezo ku buryo buha amahirwe buri wese kugera ku mari hifashishijwe ikoranabuhanga, (FINTECH) yabereye i Kigali kuri uyu wa 21 Kamena 2023, ahagarutswe ku buryo ihererekanya ry’amafaranga ryahinduye isura yo kugera ku mari mu buryo bwihuse bigafasha abantu kwiteza imbere.
Abakuru b’ibihugu byombi bagaragaje ko kera kohererezanya amafaranga ku bantu bari kure, yabageragaho atinze kuko yatwarwaga mu iposita, hakaba n’ubwo ugiye kuyakira asanga bayakuye mu ibahasha yayo bakongera bakayifunga, bafungura bagasanga ntakibereyemo, ikoranabuhanga rikaba ryarakemuye icyo kibazo.
Perezida wa Zambia yavuze ko kugira ngo iterambere ry’ubukungu rishingiye ku ikoranabuhanga rigere kuri benshi, hakwiye kunozwa uburyo bwo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage, no kubagezaho murandasi ituma bashobora guhanga udushya no kugaragaza ibyo bakora.
Avuga ko abantu badakwiye kumva ko bikomeye kuko hari ingero zigaragaza ko iterambere ry’ikoranabuhanga rimaze kugera henshi, kandi guhererekanya amafaranga bisigaye byoroshye ugereranyije no mu myaka 15 ishize, aho koherereza umuntu amafaranga byasabaga ingendo, kuzuza impapuro zabugenewe, gutanga ibisobanuro no gutegereza igihe azamugereraho.
Agira ati "Njyewe ndibuka ko umuntu kugira ngo yoherereze undi uri kure amafaranga, byakorerwaga ku iposita, cyangwa kujya muri banki ukuzuza impapuro, ukabazwa ibibazo ugatanga izo mpapuro, ugategereza nk’iminsi itatu ngo uwo woherereje akumenyeshe ko yamugezeho, ariko ubu umuntu arohereza amafaranga ku muntu uri kure kuri MOMO (Mobile Money), agahita amugeraho, ni urugero rw’ibishoboka".
Perezida Kagame we yagaragaje ko ahubwo ubwo buryo bwo kohererezanya amafaranga ku iposita habagamo n’ubujura nk’umuntu yakoherereza ayo madolari 20, bazanaga ibahasha wayifungura ugasanga irimo ubusa wari witeguye kwakira amafaranga.
Agira ati "Ndibuka ko kugira ngo abantu birinde ko amabahasha yafungurwa bomekagaho utuntu tw’imibare, bakanashyira urwandiko muri iyo baruwa irimo amafaranga ariko hari igihe atanakugeragaho, bakuzaniraga ibahasha ugasangamo urupapuro rukumenyesha umubare w’amafaranga wakiriye, barayifunguye nta mafaranga arimo, ariko ikoranabuhanga ryakemuye icyo kibazo ibyo byari iby’icyo gihe nyine, ariko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kurwanya ubwo bujura".
Perezida wa Zambia kandi asanga kugira ngo ikoranabuhanga rigere kuri benshi, Leta z’ibihugu zikwiye gufasha urubyiruko rukitoza hakiri kare guhanga udushya rukabikurana kuko ari bwo imbere harwo hazaba hari impinduka.
Atanga urugero ku rubyiruko yasuye mu Rwanda rwihangiye imirimo, aho yatangajwe n’intera rumaze gutera kuko mu gihe cye ibyo bitabagaho. Ibyo ngo bigaragaza ko mu minsi iri imbere urubyiruko rukomeje kubyaza umusaruro amahirwe rufite nta gushidikanya ko rwazagera kuri byinshi.
Agira ati, "Natunguwe n’ibyo ruriya rubyiruko rumaze kugeraho, kera twe ntibyari kudushobokera kuko nta bikoresho byari bihari, ntacyo guheraho cyari gihari, ni yo mpamvu dukwiye gushyigikira ibikorwa by’abakiri bato kuko tubahereyeho, nibwo tuzabasha kugera ku byo tutagize amahirwe yo kugeraho mu gihe cyacu".
Ibiganiro ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga kuri bose byanagarutse ku guteza imbere umugore n’umukobwa, iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse, guhanga udushya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi aho Parezida wa Zambia yakomeje asura ibikorwa birimo n’icyanya cy’inganda cya Masoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|