Muhanga: Abafite ubumuga bahaye inka imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside
Abagize Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), n’abagize imiryango yita ku bafite ubumuga mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe rwa Kabgayi, banaremera imiryango ibiri y’abafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha inka.
Abo babyeyi babiri baremewe, umwe afite umwana w’imyaka 17 utarabasha kugenza amaguru, ndetse n’umukecuru warokotse Jenoside ariko na we akaba atabasha gutambuka, kuko ahora yicaye hasi, ubu akaba yahawe inka n’igare ryo kumufasha kuva mu nzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo ndenga kamere, kuko n’abafite ubumuga bishwe icyo gihe kandi ari abanyantege nke, ari nayo mpamvu abasigiwe ubumuga bakwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yari mbi cyane, hari abafite ubumuga bishwe, hari abo yasigiye ubumuga barokotse, n’abatewe ubumuga n’urugamba rwo kuyihagarika. Ni yo mpamvu rero kuzirikana insanganyamatsiko yo kwibuka twiyubaka, nabo tugomba kubafasha mu byo bakeneyemo kwiteza imbere”.
Umubyeyi witwa Mutungirehe Christine ufite umwana w’imyaka 17, utagenda kubera ubumuga bw’ingingo, avuga ko yagorwaga no kubona amafaranga yo kugura amata y’umuhungu we, kuba yaterwaga ipfunwe no kwitwa uwabyaye ufite ubumuga, ariko kuba hari abamuzirikana byamugaruriye icyizere.
Agira ati “Ubu nanjye ndumva nabaye umubyeyi, ubuzima bwanjye bwari ubwo gusekwa kubera nabyaye umwana ufite ubumuga, ntava mu rugo ni ukugenda yicaye. Iyo nabonaga udufaranga namuguriraga amata, ariko ubu mbonye inka nzajya mukamira na we ubuzima bwe bugende neza”.
Mukagatare Bernadette warokotse Jenoside wabagaho yicaye hasi, akaba yahawe inka n’igare ryo kumufasha gusohoka, ashimira imiryango y’abita ku bafite ubumuga mu Rwanda, kuko imukuye mu bwigunge kandi yari yarabuze abamufasha.
Umuturage umwitaho avuga ko yamusanze ari wenyine ntawe agira umuha amazi, akiyemeza kumubera umwana bakibanira, akaba avuga ko kuba ahawe inka n’igare bizamufasha kumusunika mu buzima.
Agira ati “Bamukuye mu nzu yahoraga yicaye, ntawe umusura, ariko agiye ahagaragara, ubu noneho arishimye kandi ntawe yagiraga umugoboka. Nanjye ndishimiye cyane kuko ngiye kubona uko nzajya nkomeza kumwitaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko imiryango y’abafite ubumuga basanzwe bakorana mu gukemura ibibazo byabo, kandi ko kuba hari bagenzi babo bazirikana abanyantege nke cyane, ari igisubizo ku mbogamizi z’ubuzima bwabo.
Abagize imiryango y’abafite ubumuga n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, basobanurirwa amateka banunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 12 ziharuhukiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|