Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buri mu rugamba rwo guhangana n’abatubahiriza gahunda yo guhuza ubutaka bagahinga amasaka ahagenewe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe yasabye abikorera bo mu karere ka Burera kwishyira hamwe bakubaka amazu agezweho ku mupaka wa Cyanika.
Hari icyizere ko noneho isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ryaba rigiye kubakwa nyuma y’imyaka itatu kubakwa bigenda bisubikwa.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe no kubura imbuto y’ibirayi ku buryo ngo bashobora kubura ibyo bazatera.
Abaturage bo mu Murenge wa Butaro barataka inzara nyuma yo kubuzwa guhinga ibirayi bizezwa ko hagiye guhingwa Stevia bagategereza bagaheba.
Abatuye mu kagari ka Nyagahina, mu murenge wa Cyanika, muri Burera, binubira uburyo abiyamamariza ubuyobozi babasezeranya kubagezaho amashanyarazi ariko ntibabikore.
Abagore bo mu Karere ka Burera barasaba abagore batorewe kubahagararira kubakorera ubuvugizi bakava mu bukene.
Abashinzwe iby’umuhinzi mu Karere ka Burera bahamya ko babashije guhashya byimazeyo forode y’ifumbire mvaruganda yari yarabaye nk’icyorezo mu bahinzi b’aka karere.
Abaturage b’Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barasabwa gufatanya bakarwanya ibiyobyabwenge kuko uwabinyoye adashobora kuba intwari.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abakozi b’akarere ka Burera kumvira umuyobozi w’inzibacyuho kugira ngo akarere katazasubira inyuma mu iterambere.
Ubuyobozi bwa VUP mu karere ka Burera buri gushaka uburyo amafaranga y’inguzanyo ahabwa abaturage yajya yishyurwa ku gihe hatagize n’umwe ukererwa.
Abanyaburera babarirwa muri 14% ni bo badafite Mitiweli mu gihe habura amezi atanu gusa ngo umwaka wayo urangire.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ihetse ibitaka byo kubaka umuhanda mu Karere ka Burera, yibiranduye mu muhanda, batatu bari bayirimo barakomereka bikomeye.
Mu rwego rwo gukomeza kujijura Abanyaburera, hagiye kwifashishwa Intore zo ku Rugerero zizigisha abatazi gusoma, kwandika no kubara basigaye.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu rwanda berekeje i Nkumba mu Karere ka Burera mu itorero ry’igihugu rizamara iminsi irindwi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko gahunda ya “Kora Wigire”, ihura n’ingorane ziturutse ku myuvire ya bamwe mu baturage.
Ibibazo by’imitungo ishingiye ku butaka bikunze kugaragara mu karere ka Burera ngo bituruka ahanini ku kubyara abana benshi n’ubutaka buto.
Ndayishimiye Jean de Dieu, wakize indwara y’igicuri, avuga ko afite impungenge z’uko ashobora guhezwa ku murimo kubera iyo ndwara yarwaye.
Ibitaro bya Butaro biratangaza ko mu Karere ka Burera habarirwa abarwayi 2304 bafite ibibazo byo mu mutwe bakurikiranirwa hafi.
Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko kuba hari imiryango isigaye ibana neza kandi yararangwana n’amakimbirane ibikesha Abarinzi b’Igihango.
Abenshi mu basore bo mu Karere ka Burera basigaye bashaka abagore batarubaka inzu bikaba ngombwa ko bajya kubatungira mu bikoni by’iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burasaba abikorera gushora imari muri Hoteli irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera, bakanayikoreramo ubucuruzi.
Ikigo cy’u Rwanda gishizwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi ibakururira kugwingira.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda avuga ko abakora mu burezi barangije itorero bitezweho impinduka mu kazi hagendewe ku ndangagaciro batahanye.
Abikorera bo mu karere ka Burera bavuga ko hari bamwe muri bo bakorera mu bwihisho batinya imisoro ya Rwanda Revenue Authority.
Abikorera bo mu karere ka Burera barasabwa kwishyira hamwe bagakora imishinga minini bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu karere kabo.
Imibare ituruka mu Karere ka Burera igaragaza ko abana 26 ari bo bagwingiye kubera ikibazo cy’imirire mibi bagize kuva bakivuka.
Impanuka ya Twegerane yavaga i Musanze ijya i Butaro mu karere ka Burera yahitanye umuntu umwe naho abandi 17 barakomereka.
Mu rwego rwo kwegereza ibikorwaremezo abatuye ikirwa cya Bushongo kiri mu kiyaga cya Burera, bari kubakirwa amazu 76 bazimurirwamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itunganyijwe neza yagabanya inda zitateguwe mu bana b’abanyeshuri.