Imyumvire iracyabangamiye gahunda ya “Kora Wigire”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko gahunda ya “Kora Wigire”, ihura n’ingorane ziturutse ku myuvire ya bamwe mu baturage.

Kora Wigire ni gahunda yashyiriweho gufasha abaturage guhanga imirimo mishya itari ubuhinzi gusa, kugira ngo intego ya gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu ya kabiri ( EDPRS II) yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, izagerwego.

Minisitiri Uwizeye yasabye ubuyobozi bw'akarere ka Burera gufasha abaturage gukora imirimo itari ubuhinzi gusa.
Minisitiri Uwizeye yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera gufasha abaturage gukora imirimo itari ubuhinzi gusa.

Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko hari bamwe mu baturage bacyumva ko guhinga bagasarura bihagije. Bigatuma badatekereza indi mishinga itari ubuhinzi ibateza imbere kurushaho.

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ugushyingo 2015, ubwo Minisitiri Uwizeye yasuraba ibikorwa bitandukanye byo mu karere ka Burera, birimo za SACCO, Agakiriro n’ikaragiro ry’amata rya Burera, yavuze ko ari ngombwa gukomeza gufasha abaturage bagahindura imyumvire.

Yagize ati “Baracyumva ko iyo uhinze, ugasarura, ukarya, ukaryama, ibyo bihagije ariko tugomba no gutekereza noneho ku bintu bifite inyungu, atari ukubirya gusa ahubwo no kubikora ku buryo bigira ikindi kintu bimarira umuryango.”

Yakomeje avuga ko abaturage bagomba gukomeza gushishikarizwa kugana ibigo by’imari bakaka inguzanyo bakihangira imirimo abandi na bo, nk’urubyiruko, bakagana ibigo byigisha imyuga, bityo na bo bakiga imyuga izabafasha kugana inzira y’ubukire.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhora bushishikariza abaturage gukora indi mirimo itari ubuhinzi kuko ubutaka ari buto.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’ako karere, avuga ko nk’urubyiruko, barusaba kwiga imyuga. Avuga ko muri ako karere hari ikigo kigisha imyuga itandukanye (TVET) rusabwa kujya kwigamo ndetse n’agakiriro kari hafi kuzura na ko kazafasha urwo rubyiruko.

Sembagare avuga ko ubworozi bw’amatungo atandukanye na bwo ari bumwe mu buryo bufasha abaturage gukora imirimo itari ubuhinzi.

Ati “Ushobora korora amatungo magufi: ingurube, intama, inkoko, inkwavu n’ibindi. Tugira amahirwe ikirere cyacu gihoramo imvura. N’amazi arahari mu buryo buhagije, bashobora no korora amafi.”

Yongeraho ko bazakomeza kwigisha abaturage guhindura imyumvire, bityo bumve ko guhinga ibirayi atari byo bitanga amafaranga gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi projet nihongerwemo na amarushanwa yimishinga kubadafite 25% yingwate ikindi habeho gusonerwa TVA umwaka taux d’interet iri hejuru igihe cyo kwishyura kikaba gito imyaka 2 ntabwo ihagije,hashizweho centre yihuriro igamije kungurana ibitekerezo nabyo byafasha

Manzi Aimable yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka