Akarere karabasaba gushora imari muri Hoteli karimo kubaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burasaba abikorera gushora imari muri Hoteli irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera, bakanayikoreramo ubucuruzi.

Hoteli y’Ubukerarugendo yitwa “Burera Beach Resort Hotel”, iherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Burera ahitwa mu Gitare, iri kubakwa n’Aakarere ka Burera biteganyijwe ko izuzura m’Ukuboza 2015.

Iyi hotel yubakwa n'Akarere ka Burera ku Kiyaga cya Burera abikorera barakangurirwa kuyishoramo imari.
Iyi hotel yubakwa n’Akarere ka Burera ku Kiyaga cya Burera abikorera barakangurirwa kuyishoramo imari.

Zaraduhaye Joseph, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, avuga ko niyuzura igomba gukorerwamo n’abikorera kuko akarere ko kadakora ubucuruzi.

Niho ahera ashishikariza abikorera bo muri ako karere gushoramo imari, bagakoreramo ubucuruzi.

Agira ati “Twe kugira ngo twubake iyo Hoteli nk’akarere ni uko twabonaga abantu barahafashe ibibanza bakiryamira! Tuti ‘noneho reka tubatinyure.”

Nizeyimana Evariste, uhagarariye abikorera bo mu Karere ka Burera, avuga ko ibyo ubuyobozi bw’akarere kabo bubasaba na bo babitekerejeho. Ngo barateganya guteranya amafaranga ngo ubundi iyo Hoteli bakayegukana ikaba iy’abikorera.

Agira ati “Muri rusange akarere ntigacuruza! Abikorera turashaka kuyegukana, akarere tukagakodesha cyangwa se tugatanga imigabane, Hoteli tukayegukana ikaba iyacu nk’abikorera ba Burera. Amafaranga ari muri twe nta handi!”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko iyi Hoteli iri kubakwa ku kiyaga cya Burera izabona abakiliya kuko abakerarugendo bazajya bava kureba ingagi mu Birunga ndetse n’abandi batemberera mu Karere ka Burera bazajya bayigana.

Ubusanzwe abava kureba ingagi baruhukira muri Hoteli zo mu Mujyi wa Musanze ariko ngo usanga bigunze kubera kubura aho bidagadurira. Abandi na bo basura ibyiza nyaburanga bitandukanye biri mu Karere ka Burera na bo babura aho baruhukira ku mazi.

Kuri iyo Hoteli yo ku Kiyaga cya Burera ho hazashyirwa n’umucanga wo ku mazi (Beach) ku buryo abazajya bayiruhukiramo bazajya bajya no kwidagadurira mu Kiyaga cya Burera, boga. Iyi Hoteli izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 300.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka