Ruhango: Bashyikirijwe isoko rizabarinda kunyagirwa no kwangirika kw’ibicuruzwa

Abaturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko kuba bashyikirijwe isoko rya kijyambere, bizatuma bakora igihe kinini kandi ntibongere kunyagirwa no kwangirika kw’ibicuruzwa byabo.

Batashye isoko ryubatse mu Murenge wa Mwendo
Batashye isoko ryubatse mu Murenge wa Mwendo

Abo baturage bavuga ko mu bihe by’izuba n’imvura, byabaga ari ibyago ku bucuruzi bwabo, bigatuma badatera imbere, bakaba bashima Leta n’umufatanyabikorwa ari wo muryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene (Food for the Hungry - FH), babubakiye iryo soko rya Kamujisho mu Murenge wa Byimana.

Isoko rya Kamujisho ryuzuye mu Murenge wa Mwendo, rifite aho gukanikira ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho kwiyogosheshereza no gusokoza abagore, aho gucururiza ibiribwa n’ubuconsho n’aho kubika ibicuruzwa.

Barigira Epimaque uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF) mu Murenge wa Mwendo mu Kagari ka Kamujishi, avuga ko kuba babonye isoko bizatuma imvura itongera kwangiza ibicuruza byabo, kandi no mu zuba ibicuruzwa ntibyangirike.

Ibyiganjemo ibikomoka ku buhinzi ni byo biza cyane muri iryo soko
Ibyiganjemo ibikomoka ku buhinzi ni byo biza cyane muri iryo soko

Agira ati “Nk’ubu imvura iraguye ariko ubu bahise bugama mu isoko ntawe uri kunyagirwa, imihindagurikire y’ibihe yagiraga ingaruka mbi kuko wasangaga ibicuruzwa abaturage bazanye ku isoko bitwarwa n’imvura mu ishyamba bagahomba, ariko uyu munsi ibicuruzwa byabo birakomeza kuba bifite umutekano”.

Undi mubyeyi avuga ko kubera amahoro n’umutekano abafatanyabikorwa barimo na FH batinyutse kuza kwifatanya n’abaturage, ibikorwa byose bikagenda neza, kuko nk’umukecuru w’imyaka 70 abonye aho gucururiza umusaruro w’ubuhinzi n’ubuvumvu.

Ntirikina Alexis avuga ko abatuye muri Gafunzo na Kigarama baruhutse umuruho wo kubura aho bagurisha umusaruro wabo, kuko mbere batandikaga ibicuruzwa hasi, imvura ikabinyagira n ‘izuba ryava rikababangamira.

Isoko ryitezweho kuzamura iterambere ry'abaturage
Isoko ryitezweho kuzamura iterambere ry’abaturage

Agira ati “Ubu twese tuba twanyanyagiye mu ishyamba, ubu tuba twanyagiwe, ariko ubu haje n’umuriro tuzajya ducuruza nta nkomyi, ubu isoko rigiye gutuma dukora twisanzuye nta nkomyi”.

Umwe mu rubyiruko watangiye umwuga wo kogosha muri iryo soko, avuga ko bajyaga kwiyogosheshereza ahantu kure ariko kuko rizajya rirema kabiri mu cyumweru, bazarushaho kwakira abaza kwiyogoshesha.

Agira ati “Ndogosha ndanasuka, ubu rero tugiye kujya tubona abakiriya bahagije, iri soko rije ari igisubizo kuko hano ni kure y’ahandi hari ibikorwa remezo biteye imbere”.

Umusaruro w'abahinzi wangizwaga n'imvura batarabona isoko
Umusaruro w’abahinzi wangizwaga n’imvura batarabona isoko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango wa FH bubatse iryo soko bavuga ko kububakira iryo soko, biri muri gahunda yo guteza imbere ibice by’icyaro, no gusubiza ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, bagasaba abaturage kurikoresha neza rikazabagirira akamaro.

Umuyobozi wa FH muri Afurika avuga ko bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kwita ku baturage, hagamijwe iterambere, kandi ko abaturage na bo nibashyiraho uruhare rwabo bazarushaho kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yanakiriye abayobozi ba FH mu Rwanda ku Isi no muri Afurika
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yanakiriye abayobozi ba FH mu Rwanda ku Isi no muri Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka