Perezida Ruto na Museveni baganiriye ku muyoboro wa Peteroli uhuza Kenya, Uganda n’u Rwanda
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yanejejwe no kuba amakimbirane igihugu cye cyari gifitanye na Uganda ashingiye ku bibazo byo kutumvikana bishingiye ku bikomoka kuri peteroli cyakemutse.
Perezida William Ruto, ibi yabitangaje nyuma y’uko agiriye uruzinduko muri Uganda tariki 26 Gashyantare agahura na mugenzi we Yoweli Kaguta Museveni, bakaganira uburyo bwo gukemura ayo makimbirane.
Mu butumwa Ruto yashyize ku rubuga rwa X, yagize ati: "Nishimiye ko ibibazo bireba uruhererekane rw’ibikomoka kuri peteroli hagati ya Kenya na Uganda bikemutse."
Iki kibazo hagati y’ibihugu byombi, cyabaye nk’ikirushaho gukomera ubwo Uganda yaregaga Kenya mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) bitewe no kuba Kenya yaranze ko ikigo cya Uganda cyamamaza ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli gikorera ku butaka bwa Kenya no gukurikirana ibyoherejwe muri Uganda.
Mu Gushyingo umwaka ushize, nibwo Kenya yanze guha icyangombwa Sosiyete yo muri Uganda (Uganda National Oil Corporation) kiyemerera gukorera muri Kenya imirimo yo kwamamaza.
Mu Kuboza 2023, Leta ya Uganda yagaragaje ko ibangamiwe n’imikoranire mu bya dipolomasi itameze neza hagati yayo na Kenya ndetse n’abafatanyabikorwa b’ibi bihugu byombi.
Ruto yakomeje avuga ko mu bindi yaganiriye na Perezida Museveni, harimo ibyerekeranye no kubaka ibikorwa remezo birimo ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli bitunganyije neza uzava ahitwa Eldoret muri Kenya, ukanyura i Kampala muri Uganda, ukazagera i Kigali mu Rwanda.
Umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli uhuza Kenya, Uganda n’u Rwanda, bivugwa ko ushobora no kwagurwa ukagera i Bujumbura mu Burundi, ndetse buri gihugu kikaba gifite inshingano zo kubaka ibikorwa remezo bizashyigikira uyu mushinga.
Kenya na Uganda kandi byiyemeje kurushaho kunoza umubano mu bijyanye n’ubutwererane mu by’ubukungu umaze igihe utifashe neza.
Perezida Ruto yavuze ko ibyo byose bigomba kandi no kudasiga ibindi bihugu birindwi bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ati: "Iyi mibanire ikubiyemo kwegeranya ibihugu birindwi byo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu ntego nyamukuru yo gushinga ihuriro rya politiki rya Afurika y’Iburasirazuba."
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuba ibihugu by’afurika y’iburasirazuba bikomeje kurebera hamwe icyaduteze imbere byumwihariko mubukungu.
Nukuri dukunda inkuru zanyu.