Sobanukirwa amahoro yakwa kuri serivisi, n’ibyemezo bitangwa n’inzego z’Igihugu zegerejwe abaturage
Iteka rya perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Ni itegeko rigaragaza kandi urutonde n’ibipimo ntarengwa by’ayo mahoro kuri Parikingi rusange yo ku muhanda, ku minara, ibyapa byamamaza, ubwato n’imodoka zitwara imizigo hamwe n’abasarura amashyamba.
Icyakora iri tegeko rigaragaza n’amahoro yasonewe yakuweho amafaranga, bikazagira uruhare mu korohereza abaturage.
Hagendewe ku mahoro yakwa kuri parikingi rusange yo ku muhanda, imodoka ntoya zisabwa kwishyura amafaranga 200 ku isaha, amafaranga igihumbi ku munsi, n’amafaranga ibihumbi 15 ku kwezi.
Ikamyo nto na minibisi zisabwa kwishyura amafaranga 300 ku isaha, amafaranga 1,500 ku munsi n’amafaranga ibihumbi 20 ku kwezi, mu gihe ikamyo nini idafite remoruki, bisi nini na za taragiteri zisabwa kwishyura amafaranga 500 ku isaha; amafaranga 2,500 ku munsi n’ibihumbi 25 ku kwezi.
Muri iri tegekjo rishya riteganya ko ikamyo ifite remoruki n’imashini nini zikoreshwa mu mirimo yo kubaka inzu cyangwa imihanda: zishyuzwa amafaranga igihumbi ku isaha, amafaranga ibihumbi 5 ku munsi n’ibihumbi 30 ku kwezi.
Mu gihe abafite ibinyabiziga binubira amahoro bakwa muri parikingi, itegeko rigena ko ibipimo ntarengwa by’amahoro yakwa kuri parikingi rusange yubakiye imodoka itwara abagenzi muri rusange ifite ibyicaro bitarenze 18 n’amavatiri akora tagisi asabwa amafaranga 500 ku munsi.
Imodoka ifite ibyicaro 19 kugeza kuri 30 itwara abagenzi muri rusange isabwa amafaranga igihumbi ku munsi naho imodoka ifite ibyicaro 31 kugeza kuri 50 itwara abagenzi muri rusange isabwa amafaranga 1,500 kugeza ku bihumbi 3 ku munsi naho imodoka ifite ibyicaro birenze 50 itwara abagenzi muri rusange isabwa amafaranga 3,500 kugeza ku bihumbi 10 ku munsi, naho imodoka idatwara abagenzi muri rusange yinjiye muri parikingi rusange yishyurirwa amafaranga 200 uko yinjiye muri parikingi rusange.
Muri parikingi rusange, ubwato bufite moteri bwikorera toni zitarenze eshanu isabwa amafaranga 150 ku munsi, ku kwezi bukakwa amafaranga ibihumbi 4, ubwato bufite moteri bwikorera toni zirenze eshanu busabwa kwishyura amafaranga 200 ku munsi n’amafaranga ibihumbi 5 ku kwezi.
Itegeko rishya riteganya ko ubwato butoya budafite moteri busabwa amafaranga 100 ku munsi n’amafaranga ibihumbi 3 ku kwezi.
Amahoro yakwa ku nka yajyanywe mu isoko angana n’ibihumbi bitatu, ihene itanga amafaranga 500, ingurube amafaranga 700, intamba amafaranga 500, itegeko riteganya ko yishyurwa n’umucuruzi w’amatungo kuri buri tungo rigurishijwe.
Itegeko riteganya ko kubagira amatungo mu ibagiro ry’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage bisaba ko inka yishyura amafaranga 2000, ihene amafaranga 500, ingurube amafaranga 1000, naho intama ikishyura amafaranga 500.
Itegeko riteganya ko serivisi yo gushyingirwa imbere y’ubutegetsi ku munsi wagenwe n’Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage itangirwa ubuntu. Cyakora umuntu ushaka gushyingirwa imbere y’ubutegetsi ku munsi unyuranye n’uwagenwe n’Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage yishyura amahoro angana n’ibihumbi 50.
Ku bantu bashaka uruhushya rwo kubaka basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 20 ku buso bw’ubutaka bwubakwaho mu kibanza butarenze m2 100, basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 100 abafite ubuso bw’ubutaka bwubakwaho mu kibanza buhera hejuru ya m2 100 kugeza kuri m2 200.
Abafite ubuso bw’ubutaka bwubakwaho mu kibanza buhera hejuru ya m2 200 kugeza kuri m2 500 basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 150 naho abafite ubuso bw’ubutaka bwubakwaho burenze m2 500 basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 200, ayo mafaranga asabwa kubashaka kubaka niyo asabwa kuri serivisi zo kongeresha igihe cy’uruhushya rwo kubaka cyangwa izo guhindura impamvu zashingiweho mu gusaba uruhushya.
Ingingo ya 14 y’iri tegeko ivuga ko Inyandiko, ibyemezo na serivisi bitangwa n’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage inyandiko y’irangamimerere yishyurwa amafaranga 1,500, inyandiko ihinnye y’irangamimerere yishyurwa amafaranga igihumbi, indangamuntu yishyurwa amafaranga 500, icyemezo gisimbura ikarita ndangamuntu yatakayecyishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu, icyemezo cy’amavuko cyishyurwa amafaranga 500 naho icyemezo cy’uko umuntu yashyingiwecyishyurwa amafaranga 500.
Icyemezo cy’uko umuntu ari ingaragu yishyurwa amafaranga 500, icyemezo cy’uko umuntu yatandukanye n’uwo bashyingiranywe yishyurwa amafaranga 500, naho serivisi yo kugurisha mu cyamunara itanzwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga ku mitungo itimukanwa yishyurwa amafaranga 5000.
Inyandiko zishyizweho umukono na noteri wa Leta zishyurwa mu buryo butandukanye aho kwemeza ko inyandiko ari impamo yishyurwa amafaranga 1,500, kwemeza ko kopi y’inyandiko ihuye n’iy’umwimerere bishyurwa amafaranga 1,500, guhamya imikono bishyurwa amafaranga 1.200, gushyira umukono wa noteri kuri sitati bishyurwa amafaranga 500 kuri buri rupapuro, gushyira umukono wa noteri ku masezerano ayo ari yo yose hishyurwa amafaranga 500 kuri buri rupapuro naho gutanga izindi nyandiko z’umunoteri ziteganywa n’amategeko nazo hishyurwa amafaranga 500 kuri buri rupapuro.
Itegeko riteganya ko Ibyapa byamamaza hadakoreshejwe ikoranabuhanga bishyura amafaranga ibihumbi 20 kuri m2 ku mwaka mu Mujyi wa Kigali: mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali hishyurwa amafaranga ibihumbi 15 kuri m2 ku mwaka, ahasigaye hose mu Gihugu hishyurwa amafaranga ibihumbi 10 kuri m2 ku mwaka.
Cyakora icyapa cyamamaza hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyishyura amafaranga ibihumbi 100 ku mwaka hatitawe ku ngano yacyo n’aho giherereye.
Iri tegeko rireba ikoreshwa ry’indangururamajwi mu kwamamaza aho abakorera mu Mujyi wa Kigali basabwa amafaranga ibihumbi 100 ku munsi, mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali ibihumbi 50 ku munsi, ahasigaye hose mu Gihugu basabwa ibihumbi 10 kandi uburyo bwo kwamamaza buteganyijwe bubanza gusabirwa uruhushya rwihariye ku rwego rubifitiye ububasha.
Banderore zimanikwa nazo zisabwa kwishyurirwa amahoro, aho igipimo ntarengwa cy’amafaranga yakwa ari 7,500, cyakora riteganya ko igipimo ntarengwa cy’amafaranga yakwa nk’amahoro ku buryo bwo kwamamaza budateganyijwe muri iri teka ni amafaranga ibihumbi 10 ku gihembwe cyangwa amafaranga igihumbi ku munsi.
Nubwo banderore n’ibyapa bisaba gutanga amahoro, itegeko ryemeza ko kwamamaza bikorewe ku nyubako cyangwa ku binyabiziga n’abasanzwe babikoresha ntibisabirwa uruhushya kandi ntibyishyuzwa.
Icyapa kiranga ahantu nticyishyurirwa amahoro, cyakora, iyo cyongeweho ubutumwa bwamamaza ubucuruzi cyishyurirwa amahoro kuri metero kare, hakurikijwe ibiteganywa amategeko.
Amafaranga yakwa nk’amahoro ku cyapa kiranga ubwato bufite moteri ni ibihumbi 15, naho ubwato budafite moteri ni ibihumbi bitanu kandi atangwa inshuro imwe gusa kuri buri bwato.
Igipimo ntarengwa cy’amafaranga yakwa nk’amahoro ku minara y’itumanaho ni ibihumbi 2 kuri buri metero imwe y’ubujyejuru ku mwaka.
Iyo umunara ushinze ku nyubako cyangwa ku kindi kintu gituma ubujyejuru bwawo bwiyongera, uburebure bw’iyo nyubako cyangwa ubw’icyo kintu na bwo burabarwa mu kugena uburebure bwishyuzwa.kandi uburebure bw’icyo umunara ushinzeho bubarirwa ku mafaranga igihumbi kuri metero imwe y’ubujyejuru ku mwaka.
Amahoro yakwa ku bucuruzi bwo gutwara ibikomoka kuri kariyeri ni amafaranga igihumbi kuri meterokibe (m3) y’ibikomoka kuri kariyeri biri mu modoka.
Amahoro ku bucuruzi bwo gupakira amatafari cyangwa amategura hishyuzwa amafaranga igihumbi kuri m3 y’amatafari ari mu modoka, kuri buri nshuro imodoka ipakiye amatafari, hishyurwa amafaranga 500 kuri m3 y’amategura ari mu modoka kuri buri nshuro imodoka ipakiye amategura.
Amahoro ku byasaruwe bikomoka ku mashyamba hasabwa amafaranga 150 ku rubaho yishyurwa n’uwasatuye, amafaranga 150 ku mufuka w’amakara, yishyurwa n’uwatwitse amakara, amafaranga igihumbi kuri buri m3 y’inkwi yishyurwa n’uwasaruye ishyamba.
Hari serivisi zakuriwe amahoro harimo, serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa, icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka, icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka, icyemezo cyo gusana inyubako, icyemezo cyo kuvugurura inyubako, icyemezo cyo kubaka uruzitiro, uruhushya rwo kubaka mu mudugudu w’icyaro, icyemezo cy’uko umuntu akiriho, icyemezo cy’uko umuntu yapfuye, uruhushya rwo gutwika amakara, amatafari n’amategura, uruhushya rwo gusarura ishyamba, icyemezo cy’ubwishingire bw’umuntu.
Cyakora itegeko nubwo risonera amahoro kuri ibi byemezo ngo bigomba gusabwa mu nzego zibifitiye ububasha mbere yo gukoreshwa icyo bigenewe.
Ibinyabiziga n’amato bisonewe amahoro yakwa kuri parikingi rusange harimo ibinyabiziga cyangwa amato bya Leta, iby’ibigo n’iby’imishinga bya Leta bifite ibyapa bibiranga, ibinyabiziga cyangwa amato by’Ambasade, ibinyabiziga cyangwa amato by’imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda hamwe n’ibinyabiziga byihariye byagenewe abafite ubumuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|