Mukeshimana wize moto bamuseka, ubu imufasha muri byinshi

Mukeshimana Angélique utuye mu Mudugudu wa Cyaratsi uherereye mu Kagari ka Mukuge, Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, avuga ko yize moto afite imyaka 37, bamuseka, none ubu akaba ayifashisha cyane cyane mu buhinzi.

Angelique Mukeshimana avuga ko kubona perimi ya moto bimugaragariza ko n'inzozi ze zo kuba umushoferi azazigeraho
Angelique Mukeshimana avuga ko kubona perimi ya moto bimugaragariza ko n’inzozi ze zo kuba umushoferi azazigeraho

Mukeshimana ubu afite imyaka 43. Ngo yakuze yumva azaba umusirikare cyangwa umushoferi. Umusirikare ntiyamubaye kuko hari abamuciye intege, gushaka umugabo ndetse no kubyara hamwe n’ubukene na byo bituma atabasha kuba umushoferi.

Icyakora, abana batatu yari yarabyaye bamaze gukura, hamwe n’umugabo we biyemeje kuzagura moto, hanyuma umugabo amwohereza kujya kwiga kuyitwara, kuko we atari azi gusoma neza bitewe n’uko ababyeyi be bamukuye mu ishuri ageze mu wa kabiri w’amashuri abanza, akajya kuragira amatungo.

Agira ati “Kuva iwacu ujya mu mujyi i Huye dukora urugendo rw’amasaha ane n’amaguru. Kubera ubukene sinari kubona amafaranga y’amatike. Nazindukaga mu masaa kumi nkazamukana n’abafite ibicuruzwa bajyanye mu mujyi, saa mbili n’igice nkaba ngezeyo nkiga, hanyuma saa yine n’igice nkasubira mu rugo. Nageragayo mu masaa munani.”

Yabanje gukorera uruhushya rw’agateganyo (provisoire) muri 2017, hanyuma ahita atangira kwiga moto. Icyo gihe ariko abaturanyi bamubonaga agenda bibwiraga ko yabonye akazi mu mujyi.

Ati “Nkoze ubwa mbere ndatsindwa, ubwa kabiri ndatsindwa, ubwa gatatu nabwo ndatsindwa, ntangira gucika intege. Ubwo abantu batangiye kumenya ibyo ndimo, bakanseka ngo ariko uriya mugore yarasaze! N’abagabo izo za moto zarabananiye, ngo ni we uzabishobora? Inka bazimaze mu rugo abagabo, n’abana b’abahungu bakiri batoya bafite imbaraga bariga bagatsindwa, uriya mugore ntiyasaze? Bati ariko n’umugabo we ni uko, bose babuze ubwenge.”

Akomeza agira ati “Umugabo wanjye akabima amatwi, akambwira ati wowe wicika intege. Ntsinzwe bwa gatatu ni bwo namubwiye nti nanjye ndananiwe! Ndabona narayobye koko! Tujya gukora ikizamini turi 100 perimi zikabona 10, ubundi ubu ndi mu biki?”

Icyakora umugabo we yamusabye gukomeza kwihangana, agurisha ihene bari bafite maze amuha amafaranga yo kongera kwiga, hanyuma ariko noneho perimi arayitahana. Haburaga iminsi itanu ngo uruhushya rw’agateganyo yari afite rute agaciro.

Ibyo gutwara moto ariko yabaye abihagaritse kuko yaje gusama inda ya kane muri 2019, hikubitamo icyorezo cya coronavirus. Nyuma yaho ariko batangiye kuzigama amafaranga yo kugira ngo bazabashe kugura moto, kuko babonaga gutwara iy’undi muntu nta nyungu bazabikuramo.

Bamaze kwegeranya ibihumbi 700 baguze iyakoreshejwe, none ubu ayifashisha cyane cyane mu mirimo yo mu rugo ijyanye n’ubuhinzi yiyemeje gukora kinyamwuga.

Ati “Ntabwo nkora ikimotari cy’umwuga mu by’ukuri. Ku myaka 43 mba numva ndimo ngenda nkura ku buryo numva ntahera mu gitondo ndi mu muhanda ngo ngeze nijoro.”

Akomeza agira ati “Njyewe nyikoresha mu mirimo yanjye yo mu rugo, nashaka nk’imvaruganda nkanyaruka nkayizanira, ushaka imbuto y’ibirayi nkabimushyira, akanyishyura ay’ibirayi ndetse n’ayo kubimuzanira.”

Yungamo ati “N’ushatse kunyarukira i Huye arampamagara nkamutwara, ushaka kujya kwa muganga na we nkamugezayo. Iyo nkoze nkakuramo aya lisansi, nkasagura nka bibiri, ndaza nkakora imirimo yanjye yo mu rugo, ntuje.”

Mukeshimana arateganya ko mu minsi iri imbere aziga n’imodoka, hanyuma bakazayigura na yo akazajya ayitwara.

Ati “Ntabwo nzasazira kuri moto, n’imodoka nzayigura!”

Umugabo wa Mukeshimana ntaterwa ipfunwe no gutwarwa n’umugore

Umugabo wa Mukeshimana, Emmanuel Twagirayezu, kuri ubu afite imyaka 46. Yivugira ko na we yamaze kumenya gutwara moto, abyigishijwe n’umugore we, ariko ko mu mihanda minini umugore ari we umutwara, kuko ari we ufite perimi, kandi ko nta pfunwe bimutera. Ikimushimisha kurushaho ni uko n’ababasekaga ubu abatwara.

Ati “Baramusetse nanjye baranseka. Tumaze no kuyigura ayigendeyeho aho yanyuraga urwamo rwaravugaga, no kuntuka byinshi cyane. Ngo muhaye abamotari, n’andi magambo menshi. Ndababwira nti ariko, icya ngombwa ni umutima wa muntu, kuko n’iyo mwakwicarana ahongaho afite ingeso mbi atabura kuzijyamo.”

Uwo mugabo ateganya ko igihe abana bazaba bamaze kurangiza kwiga hari igihe na we yazakorera perimi, ariko ko icyo ashyize imbere ubu ari ukugira ngo abana babo bige.

Yongeraho ko uretse kuba atazi gusoma neza byari gutuma atabona uruhushya rwo gutwara rw’agateganyo, ngo no kuba mu rugo bafite amatungo asaba imbaraga mu kuyitaho biri mu byatumye asaba umugore kuba ari we wiga kuko yabonaga atamusiga mu rugo ngo ayashobore.

Emmanuel Twagirayezu avuga kandi ko yabashije kwima amatwi abashakaga kumuyobya abikesha ibiganiro ku buringanire n’ubwuzuzanye agenda yumva kuri radiyo, agatekereza ko n’abagabo usanga badatera imbere mu ngo zabo kubera gupyinagaza abagore babo bari bakwiye kubicikaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka